Spinny n’aba-DJs bakomeye mu Rwanda bazahurira mu gitaramo cy’abakundanye kuri St Valentin

Bamwe mu ba-DJs bakomeye mu Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo na DJ Spinny ukorera uyu mwuga i Kampala, mu gufasha abakundana kwizihiza umunsi w’abakundana neza.

Ni mu gitaramo cyiswe Valentine’s Silent Disco giteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundanye. Kizabera ku Kimironko ahamaze kumenyekana nka Pacha Club, kwinjira ni 5,000 Frw na 10,000 Frw.

Hatumiwe Umunyarwanda VJ Spinny umaze kubaka izina mu Mujyi wa Kampala mu kuvanga umuziki mu buryo bumaze no kwamamara mu Rwanda buzwi nka Silent Disco.

Muyoboke Alex wateguye iki gitaramo cyo gufasha abakundanye kuryoherwa n’umunsi wa St. Valentin yatangarije Isimbi.rw ko VJ Spinny watumiwe azagera i Kigali ejo ku wa Gatatu, tariki ya 13 Gashyantare 2019, avuye i Kampala aho asanzwe akorera umwuga we.

Abandi ba-DJs bo mu Rwanda ngo biteguye mu buryo budasubirwaho kuzacuranga umuziki wizihira abazitabira igitaramo cya Silent Disco. Abo mu Rwanda bazagaragaramo ni DJ Anita Pendo, DJ Phil Peter, DJ Diallo, DJ Lenzo, DJ Edwin, DJ Sisqo na Selekta Copain. Aba bose bazahatana mu miyoboro itatu y’amajwi.

Ibirori bya Silent Disco biba biyobowe n’abahanga mu kuvanga imiziki ariko bakabikorera ahantu hatumvikana urusaku. Umufana wese witabira ibirori ahabwa ibimufasha kumva umuziki (headphones) bikoresha ihuzanzira ritagira umugozi [wireless], nibyo bifasha mu kumva indirimbo hatumvikanye urusaku.

Usibye igitaramo aba ba-DJs bafite i Kigali bazanakomereza i Rubavu kuri The Lake Side ku munsi ukurikiyeho, aho kwinjira bizaba ari 3,000 Frw na 5,000 Frw.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *