
Aba-DJs bakomeye muri Uganda barimo Umunyarwanda Spinny bose bamaze kugera i Kigali bitabiriye igitaramo gikomeye cyo kwishimira Noheli gitegerejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Ukuboza 2018.
Vj Spinny, izina rimaze kwigwizaho ibikorwa mu birori bikomeye bitegurwa mu Mujyi wa Kampala, ari mu bavanga umuziki bakunzwe muri Uganda ndetse yarenze imipaka ubu atangiye gucengera mu bindi bihugu.
Uyu musore umaze iminsi ageze i Kigali yakiriye bagenzi be DJ Roja na DJ Stuart bakomeye cyane muri Uganda ndetse baheruka kwegukana igihembo gikomeye mu bavanga imiziki muri Afurika y’Uburasirazuba.
Aba uko ari batatu bazacurangira abazitabira igitaramo cyiswe “Spinny X-Mass Silent Disco” kizabera kuri Pacha Club ku Kimironko. Ni ibirori bikomeye ku bakunda umuziki kuko hazaba hari n’abubatse izina mu Rwanda nka DJ Anita Pendo, DJ Lenzo, DJ Phil Peter, DJ Diallo, DJ Selecta Copain, DJ Sisco n’abandi benshi.
Muyoboke Alex wazanye Spinny n’aba basore i Kigali yadutangarije ko iki gitaramo kizaba gifite umurindi ukomeye by’umwihariko atumira abakunzi b’umuziki kuzaza kwifatanya n’aba ba-DJs ngo babasusurutse bitinde.
Yagize ati “Ni aba-DJs bakomeye cyane, bafite ibigwi, kuva mu mwaka ushize bagiye batwara ibihembo bitandukanye ndetse no muri uyu haba muri Uganda ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba.”
VJ Spinny ugiye gucurangira i Kigali ubusanzwe witwa Kalisa Joseph afite imyaka 22 y’amavuko, akomoka mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali akaba yaratangiye kwiyumvamo impano yo kuvanga imiziki mu 2010 akiri mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (LDK).
Ubu ni umwe mu bakomeye muCri Uganda by’umwihariko mu bacuranga mu bitaramo bya Silent Disco. Ni uburyo bumaze kumenyerwa mu bitaramo bitandukanye byo mu Rwanda ariko bwamamaye cyane guhera mu 2016.
Ni ibirori biba biyobowe n’abahanga mu kuvanga imiziki ariko bakabikorera ahantu hatumvikana urusaku. Umufana wese witabira ibirori ahabwa ibimufasha kumva umuziki (headphones) bikoresha ihuzanzira ritagira umugozi [wireless], nibyo bifasha mu kumva indirimbo hatumvikanye urusaku.