
Squid Game ni filime yakiniwe muri Koreya y’epfo igaragaramo imikino itandukanye abantu bakina aho utsinda bwa nyuma aba agomba guhabwa akayabo k’amafaranga y’amawoni 45,600,000,000 akoreshwa muri Koreya y’epfo. Iyi filime iri mu bintu 10 byashakishijwe cyane ku rubuga rwa Google.
Iyi filime yaje gukundwa cyane iza kugurwa n’urubuga rucuruza rukanareberwaho filime rwa Netflix.
Nibura muri uyu mwaka habarurwa abantu basaga miliyoni 142 hirya no hino ku isi bamaze kureba iyi filime.
Iyi filime yamaze guca agahigo ko kurebwa cyane kurusha filime Bridgeton yari ku mwanya wa mbere ku rutonde.
Mu makuru yavuye mu ishakiro rya Google yerekana ko iyi filime Squid Game ariyo yashakishijwe n’abantu benshi kuri uru rubuga hagakurikiraho Bridgeton ku mwanya wa kabiri.
Iyi filime Squid Game ikimara gusohoka ku itariki 17 Nzeri yari yamaze no kugera ku rubuga rwa Netflix aho nibura yazaga muri filime icumi zikunzwe kandi zirebwa cyane mu bihugu 94.
Abantu basaga miliyoni 111 nibo bahise bareba iyi filime imaze iminsi 28 gusa isohotse mu gihe abantu basaga miliyoni 82 aribyo barebye Bridgeton imaze ukwezi isohotse.
Bitewe n’uburyo iyi filime Squid Game yakunze n’abantu benshi, Hwang Dong-Hyuk wanditse akanayobora iyi filime yavuze ko batekereje kuzakora igice cya kabiri cyayo.

Gusa ku bakunzi b’iyi filime ni ugusubiza amerwe mu isaho, kuko biteganyijwe ko igice cya kabiri kitazajya hanze vuba.
Hwang Dong-Hyuk (ibumoso) wanditse akanayobora Squid Game.
Squid Game igice cyayo cya mbere cyatangiye gutunganywa mu mwaka wa 2019 gusa iyi filime yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya covid-19 bituma isohoka mu mwaka wa 2021.
Abakurikiranira bya hafi uruganda rwa sinema bavuga ko igice cya kabiri cyayo gishobora kuzajya hanze nibura mu mwaka wa 2023 cyangwa 2024 bitewe n’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya covid-19.