Stella Nyanzi wo muri Uganda nyuma yo gukatirwa amezi 18 y’igifungo yiyambitse ubusa

Urukiko rw’i Kampala rumaze gukatira Stella Nyanzi igihano cy’igifungo cy’amezi 18 ahamwe n’icyaha cyo gutuka Perezida Museveni, yahise akora ibikorwa byo kwiyambika ubusa mu rukiko.

Ku wa kane tariki 1 kanama 2019, Stella Nyanzi  nibbwo yahamijwe icyaha cyo gutuka Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akoresheje Facebook.

Ubwo umucamanza yariho amusomera ibihano uyu munsi ku wa gatanu, Madamu Nyanzi yari yanze kuza mu rukiko nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kampala abivuga.

Madamu Nyanzi wakurikiraga uyu mwanzuro ku mashusho y’imbonankubone ari muri gereza, yahise atera hejuru ndetse avanamo umwambaro we wo hejuru yerekana amabere ye imbere ya camera .

Dr Stella Nyanzi wari umwarimu muri kaminuza ya Makerere si ubwa mbere akoze ibikorwa byo kwiyambura mu bantu, mu 2016 yaje ku kazi ke asanga ibiro bye babifunze avanamo imyenda ye yose asigara yambaye ukuri.

Muri Uganda, Madamu Nyanzi amaze kuba umuntu uzwi cyane mu gukoresha imvugo ikomeye arwanya ubutegetsi yita bubi.

Yari yarigeze gufungwa mbere nabwo azira kwanditse kuri Facebook, aho yise Perezida Museveni “akabuno”. N’ubu aracyakurikiranyweho icyo cyaha.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *