Stromae n’umugore we babyaye umwana wabo wa mbere

Paul Van Haver uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae mu mpera z’icyumweru gishize yibarutse imfura ye y’umuhungu. N’ubwo ataherukaga mu itangazamakuru, Stromae yongeye kugaruka mu maso n’amatwi y’abakunzi b’imyidagaduro mu mpera z’iki cyumweru gishize.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira kuri iki cyumweru taliki 23 Nzeli Stromae n’umugore we Coralie Barbier bibarutse imfura y’umuhungu .Nta makuru menshi yatangajwe n’umuryango wa Stromae icyakora ikizwi ni uko umuhungu wa Stromae (izina rye ritaratangazwa) yavukanye ibiro 4,1.

Bivugwa ko umugore wa Stromae, Coralie Barbier ,wari usanzwe yambika umugabo we mbere yo gushakana nawe yabyariye mu gihugu cy’Ububiligi aho basanzwe batuye. Stromae na Coralie Barbier bashakanye mu mwaka wa 2015 mu ibanga rikomeye.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *