
Umugore muri Taiwan waribwaga n’ijisho yagiye kwivuza atungurwa n’uko muganga yamusanzemo inzuki enye.
Iyi nkuru dukesha The Guardian iravuga ko uyu mugore yatokowe, afata akatsi ngo yitokore kuko yari azi ko ari itaka. Yagerageje no kuryoza n’amazi ariko bigeze mu ijoro ijisho ryatangiye kumurya cyane.
Dr Chi-Ting, muganga mukuru mu bitaro bya kaminuza ya Fooyin muri iki gihugu, watunguwe n’ibi bintu yibajije uburyo uyu mugore w’imyaka 29 yashoboye gutunga izi nzuki mu jisho ntizigere zipfa cyangwa ngo we agire ikindi kibazo gikomeye.
Uyu muganga ukora mu buvuzi bw’amaso yagize ati:
“Nabonye utuntu dusa n’amagi y’udukoko, ndukuramo buhoro nta kutwangiriza”
Izi nzuki zari zitunzwe n’amafunguro mato cyane aba ari mu marira harimo n’imyunyungugu.