
Mu minsi ishize nibwo mu binyamakuru byo mu karere handitswe inkuru nyinshi zivuga kwitandukana ry’ibyamamare bibiri Diamond Platnumz n’umukunzi we umunyamakurukazi ukomeye muri Kenya Tanasha Donna banabyaranye umwana w’umuhungu .
Nyuma y’ibyo byose ku mbuga nkoranyambaga hagiye hacaho amakuru menshi avuga ku rukundo rw’aba bombi ariko inkuru yaje gutuma uyu mukobwa afata umwanya wo kujya ku mbuga nkoranyambaga agasobanurwa byinshi n’inkuru ivuga ku mpano y’Imodoka tanasha yari aherutse guhabwa na Diamond Platnumze yakomeje kuvugwa ko uyu mukobwa iyo modoka yo mu bwoko bwa Land cruiser yaba atari iye ahubwo yari impano ya mama Sa Diamond .
Uyu mukobwa anyuze ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati ntimukwiye guha agaciro ibi kumvugwaho byose kuko nta kintu gishobora kuba y’ukuri kuruta ibihuha.
Ibi Tanasha Donna yabivuze nyuma yahoo umwe mu nshuti za diamond uzwi nka yamwifatiye ku mutwe akajya ku mbuga nkoranyambaga maze agatanagza ko uyu mukobwa imodoka yari aherutse guhabwa n’umukunzi we atari iyie ahubwo yari yanditse kuri mama wa diamond nkuko iteka ariko umuhungu we abigenza ku mitungo ye myinshi afite muri icyo gihugu ko na Tanasha nta kintu yari atunze hariya muri Tanzaniya .
Ubwo uwo musore yamaraga kwamdika ibyo bamwe mu bamukurkira ku rubuga rwe mu bitekerezo bamubajije niba koko iyo modoka yaba itarigeze ijya mu maboko ya Tanasha undi yamusubije ko itigeze na rimwe iba ye kuko Diamond na we nta gahunda yari afite yo kugurisha imashini ye iremereye kuko atari umwe wo kwambura ikintu icyo ari cyo cyose atunze uko wiboneye ,kandi imodoka ze nyinshi ngo ni iza nyina. Muri Gashyantare, Tanasha yasohotse mu rugo rw’uyu muhanzikazi nyuma y’ibihuha byavugaga ko bombi bagiranye ikibazo i Nairobi.
Byizerwaga ko we n’uwahoze ari umukunzi we batigeze babonana imbonankubone nyuma yo kumurika alubumu ye yabereye mu mujyi wa Nairobi. Muri kiriya gihe, ibihuha bivuga ko Diamond yari yibereye hamwe n;undi mugore utaravuzwe izina mu gihe Tanasha we yari ahugiye mu kumurika alubumu ye. Urwitwazo rwe rwo kutitabira ibirori ni uko ngo yagize impamvu yihutirwa yatumye asubira imuhira mu rugo kandi byabaye ngombwa ko ahita ayitabira.

Bukeye bwaho, byagaragaye ko gahunda yihutirwa yagize mu rugo yari ifunguro ry’umuryango ryakozwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya mushiki wa Diamond Esma Platnumz.