
Mu gihe hari hagikomejwe kwibazwa niba Diamond na Natasha Donna
bari kubana mu inzu imwe nyuma y’uko hagiye hanze amashusho agaragaza
Diamond ari kumwe n’umuhungu yabyaranye n’uyu mugore ndetse
bikamenyekana ko uyu mugore nawe ari ku butaka bwa Tanzania, noneho
bombi bahuriye mu gitaramo Diamond akora agashya umugore ahabwa
inkwenene.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mutaramu 2021, ni bwo aba bombi bahuriye mu gitaramo cyabereye ahitwa ELEMENT-MASAKA giteguza uruhererekane rw’ibitaramo byiswe ‘Tumewashanatigo-Pre party’ biri gutegurwa na Wasafi ku bufatanye na Tigo Tanzania.
Abantu batari bake, haba abitabiriye igitaramo ndetse n’abashoboye kuboba amashusho yasakajwe hanze, babifashe nk’igisebo kuri Tanasha wari wazanye iminwa yiteguye gusoma uyu mugabo babyaranye.
Kugeza ubu agace kagaragaza uko ibi bintu byagenze mu mashusho kakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abatari bake bagashyize ku mbuga zabo baha inkwenene uyu mugare wabyariye umuhungu iki cyamamare.

Natasha yaratunguranye ubwo yazamukaga ku rubyiniro agasangayo
Diamond bakaririmbana indirimbo bakoranye yitwa Gere iri ku mwanya wa 7
mu zarebwe cyane kuri Youtube muri Africa mu mwaka wa 2020. Mu gihe bari
bakiri ku rubyiniro nibwo habaye agashya.
Diamond n’uyu mugore bari bafatanye munda baganiriza abafana uyu muhanzi
azana umusaya nk’ugiye gusoma uyu mugore ku itama ahita yisubiraho
arabireka. Iyo witegereje neza ubona Tanasha we yari yazanye iminwa
agambiriye gusoma ku munwa uyu mugabo babyaranye ariko Diamond
akamukwepa agahungisha umutwe.
Amashusho y’uko ibi byagenze yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga abenshi baha urw’amenyo uyu mugore bavuga ko Diamond yamumwaje mu ruhame nyuma y’ubwuzu yagaragaje ashaka gusoma uyu mugabo babyaranye akamukwepa.




Biragaragara ko aba bombi baje bavuye ahantu hamwe. Nk’uko amashusho
ari kuri instagram ya Diamond abigaragaza binjiye ahabereye iki gitaramo
bafatanye mu kiganza bahabwa amashyi y’urufaya n’abafana ariko nanone
barindiwe umutekano mu buryo bukomeye n’abasore b’inkorokoro.
1,413 total views, 1 views today