
Tanasha Donna witegura kwibaruka umwana w’imfura ye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yashyize hanze indirimbo yise ‘Nah Easy’ bishatse kuvuga ngo ‘Ntibyoroshye’ igaruka ku mateka y’ubuzima bwe.
Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2019.
Mu butumwa Tanasha Donna yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuzeko ko iyi ndirimbo yayikoze muri ibi gihe akuri we ibintu bitamworoheye na gato ari na yo mvano yo kuyita ririya zina.
Yagize ati : “Video y’iyi ndirimbo nayikoze ubwo nari ntwite inda y’amezi atandatu, ntibyari byoroshye na gato gusa ndashimira itsinda ry’abantu bose bamfashije kugira ngo itungane.”
Yakomeje avuga ko abantu benshi bakunda kuvuga uburyo abahanzi bakunda kunywa itabi, kandi ngo ni ibintu byumvikana, gusa we yahakanye ko mu buzima bwe atigeze arinywa nk’uko abivuga muri iyo ndirimbo.
Ati : “Mbere na mbere sinshobora kunywa itabi, riranuka kandi ni umwanda. Icya kabiri sinigeze nshaka kwinjiza na rimwe umwuka w’itabi mu bihaha byanjye. Ibi byose nabikoze kubera kwirinda ingaruka zaryo mbi ndetse no kurushaho kubungabunga ubuzima bw’umwana wanjye kugira ngo atagira ikibazo yagirira mu nda.”
Uyu mukobwa ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iminsi ibiri gusa umukunzi we Diamond amukoreye ibirori by’akataraboneka mu kwizihiza isabukur ye y’amavuko, ibirori yakorewe rimwe na Nyirabukwe nyina wa Diamond dore ko bose bahuje itariki y’amavuko.