Tanzania 60: Reba amwe mu mafoto yaranze ibirori by’ubwigenge

Perezida Samia Suluhu Hassan niwe wari uyoboye ibirori by’isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bwa Tanzania byabereye mu mujyi wa Dar es Salaam.

Umugore wo mu rwego rushinzwe imfungwa rwa Tanzania ari mu karasisi muri ibi birori
Insiguro y’isanamu, Umugore wo mu rwego rushinzwe imfungwa rwa Tanzania ari mu karasisi muri ibi birori

Ubwo Samia yari yinjiye muri stade Uhuru byabereyemo harashwe imizinga 21 y’icyubahiro maze atambuka kuyobora akarasisi ka gisirikare kakurikiwe n’imyiyereko y’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano.

Ibi birori byitabwe n’imbaga y’abaturage babarirwa mu bihumbi byinshi, hamwe n’abakuru b’ibihugu bya Kenya, u Rwanda, ibirwa bya Comoro, uwa Mozambique na visi perezida w’u Burundi.

Ibi ni ibirori bya mbere by’ubwigenge Perezida Samia Suluhu ayoboye nyuma yo kujya ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Perezida Samia Suluhu ni ubwa mbere ayoboye ibirori by'umunsi w'ubwigenge bwa Tanzania
Insiguro y’isanamu, Perezida Samia Suluhu ni ubwa mbere ayoboye ibirori by’umunsi w’ubwigenge bwa Tanzania
Perezida Samia aramutsa abaturage muri stade Uhuru
Insiguro y’isanamu, Perezida Samia aramutsa abaturage muri stade Uhuru
Perezida Samie atambuka agenzura imirongo y'ingabo za Tanzania
Insiguro y’isanamu, Perezida Samie atambuka agenzura imirongo y’ingabo za Tanzania
Perezida Samia Suluhu aramutsa Perezida Kagame w'u Rwanda
Insiguro y’isanamu, Perezida Samia Suluhu aramutsa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda
Abasirikare barwanira mu mazi bari mu karasisi
Insiguro y’isanamu, Abasirikare barwanira mu mazi bari mu karasisi
Abo mu itsinda ry'ingabo zidasanzwe ry'igisirikare cya Tanzania (TPDF)
Insiguro y’isanamu, Abo mu itsinda ry’ingabo zidasanzwe ry’igisirikare cya Tanzania (TPDF)
'Field force' ishami ry'igipolisi cya Tanzania
Insiguro y’isanamu, ‘Field force’ ishami ry’igipolisi cya Tanzania
Aba ni abo mu rwego rushinzwe imipaka ya Tanzania, nibwo bwa mbere bakoze akarasisi ku munsi w'ubwigenge
Insiguro y’isanamu, Aba ni abo mu rwego rushinzwe imipaka ya Tanzania, nibwo bwa mbere bakoze akarasisi ku munsi w’ubwigenge
Abo mu gisirikare cya Tanzania
Insiguro y’isanamu, Abo mu gisirikare cya Tanzania
Umusirikare hamwe n'uwo mu itsinda ry'abasirikare badasanzwe (iburyo) bari mu myiyereko
Insiguro y’isanamu, Umusirikare hamwe n’uwo mu itsinda ry’abasirikare badasanzwe (iburyo) bari mu myiyereko
Barizihiza imyaka 60 y'ubwigenge bwa Tanzania
Insiguro y’isanamu, Barizihiza imyaka 60 y’ubwigenge bwa Tanzania

Inkuru twavanye kuri BBC

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *