
Polisi ya Tanzania yemeje ko abantu 60 bahitanwe n’ikamyo itwaye lisansi yaturikiye mu gace ka Morogoro, abasaga 70 bakomereka bikomeye.
Amafoto yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuriro ugurumana ndetse n’abantu bahitanwe nawo baryamye hasi.
Amakuru avuga ko iyi kamyo yabanje kwibarangura, maze abantu benshi barimo abamotari n’abantu bakorera imirimo inyuranye mu mujyi barayishungera, barimo n’abageragezaga kuvoma lisansi yari itangiye kumeneka.
Ikinyamakuru The Citizen kivuga ko hari amakuru avuga ko impanuka yatewe n’umuntu umwe wagiye kuvoma lisansi akajya kuri batiri yayo atangiye gucomokora insinga zigakoranaho , umuriro ugahita uzamuka, ikamyo igaturika igahitana abantu bari bayizengurutse.
Morogoro ni inzira yagutse inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bivanwa ku cyambu cya Dar Es Salaam. Biteganyijwe ko imibare y’abantu bapfuye ishobora no kwiyongera.