
Hashize iminsi micye abahanzi bo muri Tanzania, Harmonize na Diamond bashyize umukono ku masezerano n’abahanzi bashya mu muziki binjije muri Label zabo.
Kuwa Gatandatu Rajab Abdul Kabali uzwi nka Harmonize, yatangaje ko yasinyishije umuhanzi wa mbere mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yise Konde Music Worldwide.
Yavuze ko yasinyishije uwitwa Ibraah Tz, mu rwego rwo kwagura ubwami bwe yashinze nyuma y’amezi umunani asezeye muri WCB ya Diamond.
Harmonize ukunzwe mu ndirimbo ‘Uno’ hari hashize iminsi mike aguze inyubako izakoreramo iyi Label. Yasohoye amafoto y’iyi nzu ifite imbuga nini yari iparitsemo imodoka, avuga ko ari mu rugo rwe rwa kabiri.
Mu minsi itandatu ishize Diamond nawe yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi mushya muri Label ye WCB imaze kubaka izina. Yavuze ko yishimiye guha ikaze Zuchu mu muryango mugari w’abanyamuziki.
Avuga ko ari umukobwa w’impano itangaje kandi ko Isi izungura byinshi kuri we, ashingiye ku ntangiriro ye atashidikanyijeho.
Zuchu winjiye muri WCB ni umukobwa w’umuhanzikazi Bi Khadija Omar Kopa wakanyujijeho muri Tanzania.
Yanditse kuri konti ya Instagram, avuga ko atewe ishema no kwinjira muri WCB kuko ari ibintu yahoze yifuza.
Zuchu yabaye umukobwa wa kabiri usinye muri iyi Label nyuma ya Queen Darleen.
Ubu Label ya WCB irabarizwamo Diamond Platnumz, Rayvanny, Lava Lava, Mbosso ndetse na Queen Darleen.
Umuhanzi Ibraah Tz yabaye uwa mbere usinye muri Label ya Harmonize nyuma y’amezi umunani agerageza gukiranuka na Diamond
Umuhanzikazi Zuchu yinjijwe muri WCB asimbura Harmonize wamenyekanye birushijeho abicyesha iyi Label