Teta Diana yagize icyo avuga kw’ifoto yamamaza indirimbo ye nshya imugaragaza yambaye ubusa

Teta Diana uri mu bakobwa bafite umwihariko w’injyana irimo umudiho wa Kinyafurika, yashyize hanze indirimbo yise ‘None n’ejo’ yiganjemo ubutumwa bwo kwikunda no kwisobanukirwa ku bakobwa.

Iyi ndirimbo ifite ifoto iyamamaza iteye urujijo imugaragaza yambaye ubusa igice cyo hejuru.

Uyu mukobwa umaze igihe yibera i Burayi yadutangarije  ko yakomoye inganzo y’iyi ndirimbo ku ijambo Nyampinga bamwe bajya bitiranya.

Ati “Inganzo y’iyi ndirimbo nayikuye ku ijambo ‘Nyampinga’ n’ibisobanuro byaryo. Iri jambo rifite ibisobanuro bigari bivunaguye mu ijambo ubwaryo “nya-mpinga”.

Yakomeje ati “Hari ibindi bisobanuro iri jambo rifite bitewe n’imico dutira hirya no hino, ariko mu magambo make kuva na kera umukobwa ni nyampinga, yahuzaga impinga agahuza imiryango. Nkaba mbaza rero uwo umushaka cyangwa umwifuza niba yaba azi ibi byose… “ Ushaka ko ngukunda none n’ejo nkazongera?”.

Kuri Teta ngo umukobwa ni ikiremwa gitangaje gikwiye kwisobanukirwa bihagije. Indirimbo kandi iravuga urukundo uko ruri n’uko rwahoze. Gusa uko yanditse ishobora kutumvwa na bose, akaba ngo yarabwiye abumva.’

Abajijwe niba atagiye kugumura abakobwa bakumva kwisobanukirwa mu buryo kubenga avuga ko atari ko we yashatse kubisobanura.

Ati “Oya, kwikunda no kwisobanukirwa ntaho bihuriye no kubenga. Nkeka ko iyo wikunze ukunda n’abandi kurusha.”

Ku kijyanye n’ifoto y’iyi ndirimbo yashyize bamwe mu rujijo imugaragaza yambaye ubusa hejuru iriho n’ibiganza by’umukara bidasa n’umubiri we usanzwe yavuze ko buri muntu yabisobanura uko ashaka.

Ati “Umuntu wese ifoto yamamaza indirimbo yanjye yayiha ibisobanuro bye bitewe n’uko ayibona. Kuba intoki zisa umukara cyane ntizise n’umubiri ni akazi k’uwatunganyije iriya foto yagendeye ku buryo nabimusobanuriye tubyemeza uko.”

Yakomeje ati “Impamvu nigaragaje nambaye ubusa hejuru ni uko naje ku Isi mbwambaye. Indirimbo irasobanura umukobwa cyangwa umugore mu buranga turebesha maso n’imbere cyane aho amaso atagera. Ifoto rero irivugira sinabasha kuyisobanura…”

Teta Diana yavuze ko atatinze gushyira hanze indirimbo nyuma y’iyo yaherukaga yise ‘Birangwa’ ahubwo yabikoze abishaka, yemeza ko aari ibyo yagombaga kwiga no gutunganya kuko album ifata igihe.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga wa album wamaze kurangira ndetse iyi ndirimbo ye nshya akaba ari iya 11 kuri uyu muzingo w’indirimbo ze.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *