
Teta Sandra ni umukobwa yamenyekanye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ubwo yabaga igisonga cya Kabiri cya Kaminuza ya SFB ndetse no muri 2014 . uyu mukobwa wagiye avugwa mu nkundo nyinshi n’ibyamamare kuri ubu ari mu munyenga wo kuba yatangiye gukundwa nabo mu muryango w’umukunzi we mushya Weasel wo mw’itsinda rya Goodlyfe
Mu mezi make ashize hano mu Rwanda ndetse no muri Uganda hakomeje kugenda havugwa inkuru zuko uyu mukobwa yaba ari mu rukundo na Weasela nubwo yagiye ashaka kubicisha nku ruhande abihakana nubwo yaje kubyemerera itangazamakuru ubwo aheruka mu Rwanda .
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo muri Uganda umuhanzi w’icyamamare Joseph Mayanja uziw nka Chameleone yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 avutse ndetse n’iyi myaka 20 amaze mu muzika ibiroro byagiye bibera ahantu henshi hakomeye mu mugi wa Kampala harimo naho uyu Teta Sandra akora hazwi nka Hideout ,aho uyu muobwa yaje kugaragara ku mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari gukatana Umutsima na Jose Chameleon ndetse n’umuvandimwe we Pallasso biherekejwe n’ amagambo amwifuriza Isabukuru nziza.

Benshi mubakurikiranira hafi
imyidagaduro mu Rwanda ndetse no muri Uganda
bahise batangira kubona ko uyu mukobwa urukundo rwe na Weasel rugeze
aharyoshye bamwe ntibanahwemye kugaragaza ko uyu mukobwa ashobora kwiyongera
kubakobwa bagiye babyarana n’uyu muhanzi
uziwho kuba afite abana benshi.