The Ben agiye gukorera igitaramo mu Rwanda cyiswe Rwanda Re-birth Celebrations’ 

Umuhanzi w’umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ategerejwe mu gitaramo cyise Rwanda Rebirth Celebration Concert.

Iki gitaramo gitaganyijwe kubera kuri Canal Olympia ku i Rebero tariki 06 Kanama 2022.

Ntiharatangazwa abandi bahanzi bazahurira ku rubyiniro n’uyu musore ufite abakunzi batari bake mu Rwanda.
The Ben yari aherutse gutaramira muri Uganda, ndetse tariki 30 Nyakanga 2022 afite igitaramo azakorera mu Mujyi wa Stockholm muri Suwede.

Mugisha Benjamin yaherukaga gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party cya 2020.

The Ben yatangaje  ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira i Kigali ndetse ashimangira ko yifuza guha abakunzi be igitaramo cy’amateka.

Ati “Ndifuza gukora igitaramo cy’amateka, nkashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abafana banjye muri rusange.

Abafana banjye nzakora ibishoboka byose kugira ngo batahe banyuzwe. Nabo ndabasaba kuzitabira ari benshi kugira ngo hatazagira uvuga ko yacikanywe.”

Uyu muhanzi yongeyeho ko uretse gushimisha abakunzi be, n’impamvu nyiri izina y’iki gitaramo isobanutse ku buryo ari igikorwa buri Munyarwanda yakwisangamo.

Ati “Nibaza ko ntawe utakwishimira intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka, ibyishimo byacu nk’abanyamuziki rero tuzabigaragaza muri iki gitaramo.”


229 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.