The Ben yageze i Kigali yizeza abakunzi be ibitangaza mu gitaramo cye (Amafoto)

Umuhanzi Mugisha Benjamin  ukunzwe mu Rwanda nka The Ben yageze i Kigali aho aje kwitabira  igitaramo cya Rwanda Rebirth Celebration giteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru muri BK Arena .

Uyu muhanzi wasesekanye i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Kanama 2022  mu masaha ya Saa moya za mu nibwo yari ageze ku kibuga cya Kigali akubutse mu gihugu cya suwede aho yakoreye igitaramo mu mpera z’icyumweru gishize .

Uyu muhanzi akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe na abantu benshi barimo Muyoboke Alexis ndetse na zimwe mu nshuti ze n’abafana be ndetse n’abanyamakuru benshi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru The Ben waherukaga gukorera igitaramo mu Rwanda muri 2019 yatangaje ko nyuma y’imyaka 2 adakorera igitaramo mu Rwanda yijeje abanyarwanda  yabateguriye kizaba gihabanye ni bindi bitaramo byinshi yabakoreye nubwo yavuze gutyo yirinze byinshi atangaza kuri icyo gitaramo  biteganyijwe ko kiza kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022.

The Ben wambwitswe ikamba numwe mu bafana be yakomeje avuga ko kuza mu Rwanda biri mu bintu yari akumbuye cyane akaba yishimiye kwongera kw’ivuko .

Mu bindi The Ben yavuze  nuko mu bantu akumbuye cyane harimo Maman we cyane  ndetse n’umukunzi we  Uwicyeza Pamella aherutse kwambika Impeta y’urukundo amusaba ko bazabana nk’Umugabo n’umugore.

Umuhanzi The Ben nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo cya Rwanda Rebirth Celebration azafatanya na bandi bahanzi nyarwanda nka Bwiza ,Kenny Sol ,Marina ,Chris Eazy ,Bushali aho bazaba bafatanyije na Dj  Toxxyk Dj Higa na Dj Rusam ndetse n’abashyushyarugamba MC Tino na Anita Pendo .

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw hasi mu kibuga, mu myanya y’icyubahiro bikaba ibihumbi 20 Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 50 Frw, mu gihe abanyeshuri bazinjirira ku bihumbi 5 Frw ku bazaba baguze amatike mbere.

Abazagurira amatike ku muryango mu myanya isanzwe bazayagura ibihumbi 15 Frw, mu gihe VIP bizaba ari ibihumbi 25 Frw kimwe no mu kibuga hagati naho VVIP bikaba ibihumbi 55 Frw. Itike y’ibihumbi 200 Frw ikagurwa ibihumbi 250 Frw.


Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.