The Mane yateguye igitaramo cyo kwakira Jay Polly

ay Polly umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda amaze igihe cy’amezi atanu afungiye i Mageragere aho ari mu gihano nyuma yo gukubita umugore we akamukura amenyo. Uyu muhanzi usigaje iminsi mbarwa ngo ave muri gereza yateguriwe igitaramo cyo kumuha ikaze mu gihe azaba afungurwa.

Byari bimaze igihe bivugwa ko uyu muraperi nafungurwa azahita yakirwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane. Ubuyobozi bw’iyi nzu ni bwo bwahise butegura n’igitaramo cyo guha ikaze uyu muraperi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda. Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 1 Mutarama 2019 aho abahanzi banyuranye bazifatanya n’uyu muraperi bamuha ikaze mu buzima bushya.

Umuyobozi wa The Mane Bad Rama yadutangarije ko iki gitaramo cyo guha ikaze Jay Polly bagiteguye mu buryo bwo kwakira uyu muhanzi ahabwa ikaze muri sosiyete nyuma y’igihe amaze mu buzima bwa gereza. Abajijwe niba bazi igihe azarekurirwa umuyobozi wa The Mane yagize ati” Jay Polly azarekurwa tariki 1 Mutarama 2019 mu gitondo nimugoroba tumuhe ikaze.

Jay Polly

Jay Polly azakirwa nk’intari ya muzika ya Hiphop

Iki gitaramo cyo kwakira Jay Polly cyatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Safi Madiba, Queen Cha, Bull Dogg, Asinah n’aba Djs bakomeye barimo Dj Lenzo ndetse na DJ Phil Peter. Iki gitaramo cyahawe Shaddyboo nk’uzaba akiyoboye (Hoster). Byitezwe ko ari igitaramo kizabera muri Platnumz Club i Kibagabaga mu kabari kitwa Beirut. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frw) n’ibihumbi ijana (100,000Frw) ku bantu 8 bazahabwa ameza yabo.

369 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.