
Umuhanzi Mujyanama Claude uzwi nka Tmc wo mu itsinda rya Dream Boys rimaze imyaka 10 mu muziki, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Ntega amatwi ashimira uwiteka ku byiza Imana yamukoreye mu gihe cy’iyo myaka yose.
Tmc asanzwe abarizwa mu itsinda rya Dream Boys ryasohoye mu bihe bitandukanye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Bombi bamaze iminsi baca amarenga y’isenyuka ry’iri tsinda n’ubwo hari abavuga ko bahinduye imikorere.
Tmc asohoye indirimbo “Ntega amatwi” mu gihe mugenzi we Platini nawe yitegura gusohora indirimbo “Fata amano” yakoranye n’umuhanzi Safi Madiba wiyomoye muri ‘Label’ ya The Mane.
Mu kiganiro kigufi amaze kugirana na kigalihit Tmc yadutangarije ko iteka ikiremwa muntu gikosereza Imana bituma buri gihe ahora yicuza cyane nubwo Uwiteka ariko we ntajya ahinduka ku mugambi we wo gukunda muntu atitaye ku byaha akora
Tmc avuga ko hari byinshi yagiye ahigira Imana ntabihugure ariko mu gihe amaze ku Isi yabonye imirimo yayo ari nayo mpamvu yifuje kunyuza ishimwe rye mu ndirimbo agafatanya n’abandi yagiriye neza kuyishima.
Yagize ati “Uko guhiga ntiduhigure ntibituma Imana iduciraho iteka itugirira neza ititaye ku makosa ku bicumuro byacu.”
Yakomeje ati “Ntakindi nari kuvuga uretse kuvuga ngo akira ishimwe ryo mu mutima wanjye…Nubwo ngerageza bikanga ariko Uwiteka ibyo ntabireba angirira neza ntacyo yitayeho. Imana ndayishimira.”
Imyaka irenze 30 TMC abonye izuba iherekejwe n’urugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 10 we na mugenzi Nemeye Platini. Yaharaniye kwiteza imbere ndetse mu minsi ishize yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza
Mu gihe cy’imyaka icumi amaze yunze ubumwe n’indangururamajwi, Tmc avuga ko yungutse byinshi harimo imitungo yimukanwa n’itimukanwa; hejuru y’ibyo ariko harimo abantu n’umurongo mugari wa benshi b’ingirakamaro kuri we.
Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa kane tariki 16 Mutarama 2020, yafashwe anatunganwa na Mariva wakoze nyinshi mu ndirimbo z’itsinda rya Dream Boys.