
Dr Muyombo Thomas, uzwi mu buhanzi nka Tom Close, yatangaje ko gukora umuziki neza, akabifatanya n’umwuga w’ubuganga, byatumye hari ababyeyi yabyaje bamwitiriye abana babo nk’ikimenyetso cy’urwibutso.

Tom Close ni umwe mu bahanzi bake u Rwanda rufite, bize bakaminuza by’umwihariko mu ishami ry’ubuganga, ubundi ritisukirwa n’ubonetse wese, kubera ubuhanga n’umwanya munini risaba abaryiga.
Kuri ubu ni umukozi mu kigo cy’Iguhugu gishinzwe gutanga amaraso, mu ishami rishinzwe gukangurira abantu gutanga amaraso. Mbere y’uko ajya gukora muri iki kigo, yabanje no gukora mu bitaro ari umuganga usanzwe.
Ubwo yatangaga ikiganiro mu muhango wo gusoza irushanwa rya Art-Rwanda Ubuhanzi, Tom Close yavuze ku rugendo rwe mu muziki n’akazi ke ko gukora mu buvuzi.
Yavuze ko yatekereje kuba umuganga ubwo yari afite imyaka irindwi nk’umuhigo yahigiye umubyeyi we wakundaga kurwara igifu, kugira ngo azamuvure nubwo ku bw’amahirwe make yaje kwitaba Imana, Tom Close yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Ibyo kuririmba byo ni impano yahawe n’Imana, kuko yabitangiye aririmba muri korali, nyuma akaza gutangira umuziki ku giti cye.
Tom Close yavuze ko kuba umuhanzi mwiza no kuba umuganga mwiza, byatumye agira igihango gikomeye na bamwe mu babyeyi yabyaje, aho bahisemo kumwitirira abo bana nk’urwibutso rw’uko babyajwe n’umuganga usanzwe ari umuhanzi mwiza.
Yagize ati “Buri muntu wese yaba umuyobozi ariko kuba umuyobozi mwiza ni impano. Rero no kuba umuhanzi nabyo ni impano. Aho ndangirije kwiga naragiye ndakora, nabaye umuganga mwiza, igihe gito nakoze kwa muganga mvura”

“Hari n’abana nabyaje kwa muganga mu myaka 18 iri imbere muzajya mubona nabo bitwa ba Tom Close byanditse ku ndangamuntu kuko nabyaje ababyeyi babo bakabikunda bakabita amazina yanjye.”
Tom Close yavuze ko umuziki wo mu Rwanda utaratera imbere cyane, ku buryo watunga uwukora, ari nayo mpamvu asanga abahanzi bakwiye gushaka ikindi kintu bakora ku ruhande kikunganira ubuhanzi bwabo.