
Umunyethiopia, Mulu Kinfe Hailemicheal ukinira ikipe ya Nippo Delko Marseilleniwe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020.
Byatunguranye kuva Tour du Rwanda yatangira nibwo habayeho gusoreza mu gikundi (Peloton) cy’abakinnyi benshi ubwo abakinnyi 44 banganya ibihe muri aka gace.
Umunyarwanda uje ku mwanya wa hafi ni Munyaneza Didier (Mbappe) uje ku mwanya wa kane.
Mu mwaka ushize, aka gace kegukanywe na Merhawi Kudus watwaye isiganwa rya mbere rya Tour du Rwanda ryari kuri 2.1. Undi munyamahanga waherukaga kwegukana agace kasorejwe i Huye ni Darren Lill w’Umunya-Afurika y’Epfo mu 2012 waje no kwegukana Tour du Rwanda y’uwo mwaka.
Mu 2018, aka gace kahagurutse i Kigali gasorezwa i Huye kegukanywe na Mugisha Samuel binamuhesha kwambara umwenda w’umuhondo yatamirije kugera ku munsi wa nyuma w’isiganwa.
2017 ni Areruya wegukanye agace kahagurutse i Kigali gasorezwa i Huye, ni nawe kandi wegukanye agace kahagurutse i Rusizi gasorezwa i Huye mu 2016, mu gihe mu 2015 ari Bintunimana Emile wari wegukanye agace kasorejwe i Huye afashijwe cyane na Ruhumuriza Abraham wari mu minsi ye ya nyuma muri uyu mukino.
Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Mulu Kinfe Hailemichael
Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: FedoroV Yevgeniy (Vino- Astana Motors)
Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: FedoroV Yevgeniy
Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: FedoroV Yevgeniy
Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: FedoroV Yevgeniy
Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Hebra Negasi (Ethiopia)
Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Mulueberhan Henok
Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite
Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: Vino- Astana Motors