
Umuhanzi Abimana Sano Adolphe ukoresha izina rya True Boy ni umwe mu mu bahanzi bakomeje kugaragaza ingufu nyinshi nyuma yo gukora zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka Ibituzura, Urampabura yakoranye na Neg G The General na Rwanda uri Nziza ni zindi nyinshi kuri ubu uyu musore yashyize hanze amashusho y’indirimbo sinikoraho yakoranye na Yvanny .
Uyu musore kuri uyu munsi ubwo yatugezagaho iyo ndirimbo yatubwiye ko nubwo akiri umuhanzi uzamuka we afite intumbero yo guteza imbere injyana ya Hip Hop nubwo nyuma y’ibyavuzwe ko hip hop nyarwanda ititabwaho yasanze ataribyo we akaba abona abayitangije ahubwo benshi bari kugenda bayitererana kubera urwego benshi muribo bagezeho.
Tumubajije icyatumye yita iyo ndirimbo sinikoraho yadusubije ko yabikoze kuko muri iyi minsi urubyiruko rufite imvugo ivuga ngo umuntu arihumurira bigatuma atikoraho byashatse kuvuga ko umuntu wese yaba icyamamare cyangwa undi wese wiyumva ko ari hejuru y’abandi akenshi aba atikora kuko ntawe baba bahura ngo bahuze ikiganiro cyangwa ibitekerezo akaba ariyo mpamvu yayise kuriya .
True Boy mu gusoza yatubwiye ko uyu mwak nafite imishinga myinshi cyane aho yizeza abakunzi be ko bazabona ibikorwa atigeze asoza umwaka ushize iki kaba aricyo gihe cyo kubashimisha cyane .
Indirimbo sinikoraho yakoreye muri studio ya Urban Record ikorwa na Holy Beat naho amashusho atungajwa na A-B Godwin umusore nawe ukomeje kwigarurira imitima y’abahanzi kubera ubuhanga akorana amashusho y’indirimbo zabo.
393 total views, 1 views today