
Nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda rutangiye gukorana n’ikipe ya Arsenal muri gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo mu rw’imisozi igihumbi, bikaba byaratanze inyungu ku mpande zombi irenze iyari yitezwe, impande zombi zamaze kumvikana kongera amasezerano y’igihe kirekire azasinywa muri uku kwezi.
Imyaka ibaye 2 ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu bwongereza itangiye gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda, aho iyi kipe yambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda ndetse no ku kibuga cyayo hakagaragara ijambo visit Rwanda, Abakiniye iyi kipe ndetse n’abayikinira kuri ubu bagasura u Rwanda kenshi.
Nyuma y’umusaruro umaze kugaragara ku mpande zombi nyuma y’imyaka ibiri gusa batangiye gukorana, biyemeje kongera amasezerano y’igihe kirerekire aho bivugwa ko imyaka itanu ariyo igiye gusinywa.
Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko mu cyumweru gitaha aribwo u Rwanda ruzasinya aya masezerano n’ikipe ya Arsenal.
Amasezerano yari asanzwe hagati y’u Rwanda na Arsenal azarangira mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB na Arsenal bamaze kumvikana ku buryo biteguye gusinya amasezerano mashya muri Werurwe uyu mwaka wa 2020, amasezerano Azamara imyaka 5, ikipe ya Arsenal igakomeza kwamamaza u Rwanda muri gahunda ya “Visit Rwanda”.
Nubwo umubare w’amafaranga u Rwanda rwishyuye Arsenal ubwo rwasinyaga amasezerano yagizwe ubwiru, bivugwa ko akabakaba muri miliyoni 30 z’ama pound rwagombaga kwishyura mu myaka itatu.
Mu mpera za 2019 RDB yatangaje ko ubufatanye bw’u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal bwari bumaze gutanga inyungu ibarirwa muri miliyoni 36 z’amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyari 36 Frw.
Iyi nyungu yavuye mu basura u Rwanda biyongereye cyane nk’uko imibare RDB iheruka gutangaza ibivuga.
Mu mwaka ushize u Rwanda rwanasinyanye amasezerano n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, ubu nayo iri kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ni kubw’izo mpamvu umufaransa w’imyaka 51 Youri Djorkaeff wakiniye ikipe ya Paris Saint Germain mu mpera z’ikinyejana cya 20 akanatwara igikombe cy’isi mu w’i 1998, ubu ari mu Rwanda mu ruzundiko rw’iminsi 4, muri gahunda ya Visit Rwanda.

Arsenal imaze imyaka ibiri yamamaza u Rwanda kandi yatanze umusaruro ufatika



Lauren Etame wakiniye Arsenal yasuye u Rwanda

David Luiz ukinira Arsenal aheruka mu Rwanda
Youri Djorkaeff wakiniye PSG ari mu Rwanda