
Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukwakira 2019 muri Kigali Convention Center habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imodoka za Volkswagen zikoresha amashyaranzi .
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi benshi ba hano mu Rwanda wayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ariko kumwe n’abayobozi ba Volkswagen hano mu Rwanda no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Izo modoka za Volkswagen ziswe e-Golf zizajya zifashishwa mu gutwara abantu mu mushinga wa Move, aho umuntu akoresha porogaramu ya telefoni mu gusaba gutizwa imodoka ya mu gihe runaka.
Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda . Mw’ijambo rye Rugwizangoga Michaella, yavuze ko muri gahunda ya Move imodoka kugera mu mpera z’uyu mwaka imodoka zirenga 200 zizaba zikoreshwa mu Rwanda harimo izo mu bwoko bwa Polo, Amarok, Teramont na Passat.
Ati “Imodoka zikoresha amashanyarazi zimaze gukoreshwa ahantu henshi ariko nyuma y’ubushakashatsi, amahugurwa n’ibindi byakozwe, uyu munsi turatangiza izi modoka mu Rwanda ari nazo za mbere za Volkswagen muri Afurika.”
Izi modoka zagejejwe ku isoko ry’u Rwanda ku bufatanye bwa Volkswagen na Siemens, aho izatanga uburyo bwo kongera umuriro muri izo modoka.
Mu gusoza yanavuze ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umwari n’umutegarugori muri gahunda za Volkswagen Move ubu bamaze guha amahugurwa abagore basaga 20 bazajya batawara izo modoka .
Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango Dr Edouard Ngirente yavuze ko gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka ari intambwe ijya mbere yo gushyigikira uburyo bwiza bwo gutwara abantu binyuze mu gutiza imodoka bwatangijwe mu Rwanda.
Ati “Ibi birerekana ko twiyemeje gushyira imbere ikoranabuhanga kugira ngo rihindure iterambere ry’ubukungu bwarwo. Bifite kandi umumaro mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ikoranabuhanga”.
Yakomeje avuga ko abanyarwanda bazi ko kurengera ibidukikije no kurwanya ibyuka bihumanya ikirere ari ingenzi kandi ubu buryo bwo gukoresha izi modoka bukazatuma bagera ku byo biyemeje mu kurwanya ibyo byuka.
Minisitiri w’Intebe yashimye uburyo ishoramari rya Volkswagen ririmo gutanga imirimo bigendanye n’umuhigo wa leta y’u Rwanda wo guhanga imirimo miliyoni mu 2024.
Iyi modoka ya Volkswagen e-Golf izaba ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 230 batiri yayo yuzuye neza ariko bikaba byakwiyongera bikagera ku birometero 300 ushyizemo uburyo bwo gucunga neza umuriro uri muri bateri buzwi na Economic .
Tumwe mu dushya iyi modoka ifite nuko igenda ibirometero 160 mw’isaha , ikaba ifite imigozi ibiri ya kuyicomeka uyongeramo umuriro umwe wo gukoresha kuri sitasiyo aho uzaba ayitwaye azajya aba afite iminota 45 ikaba yuzuye , undi ukaba umugozi wo mu rugo ushobora gucomeka hagati y’amasaha 7 kugeza ku 10 ,ikindi gitangajaje kuri iyi modoka nuko iyo modoka itobotse ipine ifite umuti ushyira kw’ipine ukabasha gukomeza urugendo nta nkomyi .
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente n’abandi bayobozi ubwo batangizaga ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi
Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ryo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo (iburyo) yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yavuze ko gutangiza ikoreshwa ry’izi modoka ari ugukomereza ibiri mu masezerano bafitanye n’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda Rugwizangoga avuga ko izi modoka zizifashishwa mu buryo busanzwe bwo kuzitiza abantu bakitwara cyangwa bagatwarwa n’abashoferi babo
Umuyobozi wa Siemens muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba, Sabine Dall’Omo, yashimangiye ko bashyigikiye gahunda yo kurwanya imyuka yangiza ikirere mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimye ishoramari rya Volkswagen mu Rwanda kuko ririmo kurufasha guhanga imirimo