
Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bitandukanye kacicikanye amafoto y’umusore Kwizera Evariste w’imyaka 21 na Mukaperezida clotilde byavugwaga yuko babana nk’umugabo n’umugore .
Nyuma yibyo byose abantu benshi bo mu ngeri zitandukanye ntago bavuze kimwe ku bukwe bw’uwo mubyeyi wishimbushe umwna abyaye ariko bo baranze bahamya ko urukundo rwabo rwashinze imizi kandi bagomba gusezerana byanga bikunze .
Nkuko babibvuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 31 Mutarama 2019 nibwo ubwo bukwe bwabo bombi bwatashye mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana aho Kwizera Evariste na Mukaperezida Clotilde baseranye imbere y’amategeko .
Amakuru atugeraho nuko ubwo bukwe bwabo bombi bwitabiriwe na bamwe mu nshuri zabo harimo abo mu miryango yabo nabo batari benshi ariko ubwo byageraga ku mukobwa w’imfura ya Mukaperezida we ntago yishimiye igikorwa nyina yakoze cyo gushyingiranwa n’umwana abyaye .
Mu baturage batuye i Nyarugari ahubatse urugo rushya rwa Mukaperezida na Kwizera, hari uwaduhaye amakuru[utifuje ko dutangaza amazina ye] wemeza ko “N’umwaka ushize Saje[Mukaperezida] yari afite ubukwe, agiye gutera igikumwe umukobwa we arabyanga. Yababajwe n’imitungo yashakaga kwegurira uwo musore bari bagiye gusezerana…”
Mukaperezida yabyaye umwana umwe w’umukobwa, ubu afite imyaka 28. Yavuze ko uwo mukobwa yamubyaye akiri iwabo nyuma ashakana n’umugabo babura urubyaro biza kubaviramo gutandukana none ubu ari kumwe na Kwizera.