Uburyo 5 wateretamo umukobwa wakunze ukamwigaruriza ubuziraherezo

Uri umusore wiyumvamo ko  ugeze igihe cyo kugira umukobwa w’inshuti, ni ukuvuga umukobwa mwagirana ubucuti budasanzwe (Copine ), hari ibintu bishobora kugufasha kubona umukobwa muhuza.

Ushobora kandi kuba utarigeze uzenguruka   mu bakobwa benshi ariko noneho ukaba wumva igihe kigeze nyamara ukumva utazi aho wahera wegera umukobwa kandi nyamara umwibonamo.

  1. Tangira uterete kandi ushyiremo imbaraga umunsi ku munsi

Ibi bivuze ko niba utangiye gutereta, waganiriza umukobwa umunsi wa mbere bikakugendekera neza naho umunsi wa kabiri bikanga ntabwo ugomba guhita ucika intege ahubwo icyo ugomba kureba ni uburyo wakoresheje umwegera (approaches) byaba na ngombwa ukaba wahindura.

Gerageza uhindure uburyo; wenda niba waramusanze iwabo, ku ncuro ya kabiri reba uko mwaganira mwasohokeye ahantu hakeye hatari ahabonetse bose.

  2.Hitamo ijwi uzajya umuganirizam

Kugira ngo urukundo rwanyu rukure ugomba kumenya uburyo uzajya uganiriza umukunzi wawe ndetse n’ijwi uzajya ukoresha kugira ngo umwereke ko uri inshuti idasanzwe cyangwa se y’umwihariko.

Muri iryo jwi ryiza riyunguruye niho uzerekanira agaciro kawe ndetse n’iyo mwaba mwari musanzwe muziranye bizatuma ahindura uburyo yagufataga ahite yumva ko hari icyahindutse.

3.Ugomba kubaka ubucuti bwanyu ku buryo budasanzwe

Mu gihe urebye inkumi ukabona yakubera inshuti ugomba kuyereka ko umukeneyeho ubucuti mu buryo butandukanye n’ubusanzwe; ni ukuvuga ko ugomba kumuha umwanya ukamwereka ko umwitayeho, ukamuganiriza ibintu bituma atakurambirwa.

Gerageza kugenda umwereka udushya, umukorere ibintu atakekagagako wamukorera umunsi ku munsi kuva utangiye gahunda yawe yo kumutereta.

4.  Banza umwereke ko wamubera inshuti bisanzwe mbere yo kumwereka ko wamubera umukunzi ku buryo bw’umwihariko

Ikintu kijya kigora abahungu ni uburyo bwo gukurura abakobwa mu gihe barimo gutereta. Mbere yo gutangira umubwira ko yakubera inshuti idasanzwe banza byibura unamwereke ko wamubera inshuti no mu buzima busanzwe (ubuzima bwa buri munsi) kuko aba asanzwe abana n’abahungu benshi.

 Gerageza umwereke ko hari ikintu utandukaniyeho n’abandi ahora abona cyangwa abana nabo, mbese umwereke ubucuti nyabwo.

5.Ugomba kwikuramo ubwoba

Impamvu ugomba kwikuramo ubwoba ni uko ushobora kuba ufite amafaranga, uri mwiza, ureba neza, uri umuntu w’icyamamare ahantu utuye, ariko ukaba wabura umukobwa wagira incuti kubera gutinya kumubwira akakuri ku mutima.

 Ikindi kandi ubwoba butuma umuntu atigirira icyizere no mu buzima busanzwe, bikaba bishobora kugusubiza inyuma mu byo ukora.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *