Ubusambanyi bwa R.Kelly n’abangavu bwakozweho Filime izamwangisha benshi

R. Kelly agiye gutamazwa muri filime mbarankuru nshya isobanura byimbitse uburyo yagiye akoresha abangavu ubusambanyi, rimwe byabaye ku gahato abandi akabashuka.

R. Kelly amaze igihe ashyirwaho igitutu n’imiryango y’abakobwa bivugwa ko yinjije mu tsinda rikora imibonano mpuzabitsina nk’abacakara abizeza ubwamamare.

Ubu, yakozwe filime yitwa ‘Surviving R.Kelly’ irondora ibyo byaha byose ashinjwa.

Uyu mushinga wageze ku musozo wakozwe n’ikigo gitunganya kikanerekana amashusho cya Lifetime, cyifashishije ubuhamya bw’imiryango y’abakobwa ‘bogejwe mu bwonko’ n’uyu muhanzi w’icyamamare akabinjiza mu bikorwa by’ubusambanyi.

People Magazine yatangaje ko iyi filime izatangira kwerekanwa muri USA kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mutarama 2019.

Mu gice cya mbere, hazasohokamo ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bakobwa bamufashaga kuririmba asobanura uko ‘yamufashe asambanya umwana witwa Aaliyah muri bus bakoreshaga mu rugendo rw’ibitaramo.

Jovante Cunningham yashimangiye ko yiboneye n’amaso, uyu muhanzi waciye ibintu mu yitwa ‘Ignition’ asambanyiriza muri bus umwe mu bakobwa wari ufite imyaka 15 icyo gihe.

R. Kelly yashinjwe inshuro nyinshi gukoresha abangavu imibonano mpuzabitsina

Yagize ati “Twari mu rugendo rw’ibitaramo, hari imodoka twagendagamo yabaga ifite utuzu duto umuntu yashoboraga gushyiraho rido agasinzira iyo wabaga udashaka ko hagira ugusakuriza. Ibyo byabaye turyamye mu tuzu twacu, rido zarifunguye […] Robert[R.Kelly] yarimo asambanya Aaliyah.”

Mu 1994, hari inkuru zakwirakwijwe ko R.Kelly yarushinganye na Aaliyah mu buryo bw’ibanga, icyo gihe bombi barabihakanye ariko certificate y’isezerano ryabo iza kujya hanze bigaragara ko uyu muhanzi yatekinitse imyaka y’umukobwa igirwa 18.

Umwaka ukurikiyeho, ababyeyi ba Aaliyah bahise bahagarika iryo sezerano kuko batifuzaga ko umwana wabo arushinga akiri muto.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *