
Ubushinjacyaha bukuru bwasohoye itangazo rigaragaza ko hari abafungiye muri za kasho bashobora gufungurwa mu kwirinda ubucucike muri iyi minsi isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi bugiye kubikora kubera ubucucike bugaragara mu ma kasho kandi abafungwa bakaba bakomeza kwiyongera.
Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umushinjacyaha mukuru, Havugiyaremye Aimable hagaragaramo ibyiciro nyamukuru bigera kuri bitatu.
Icyiciro cya mbere kireba abagomba kuguma muri kasho kugeza bakatiwe n’inkiko.
Icyiciro cya kabiri kireba abarekurwa bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza ariko hagendewe ku biteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Ingingo yaryo ya 25 ivuga ku ihazabu nta rubanza isobanura ko ku cyaha cyose umushinjacyaha afitiye ububasha, iyo abona ko icyaha akurikiranye gishobora guhanishwa ihazabu, ashobora guhitishamo ukurikiranyweho icyaha kujya kumurega cyangwa gutanga ihazabu nta rubanza, idashobora kurenga ihazabu ihanitse yateganyijwe n’amategeko iramutse yongereweho inyongera yategetswe.
Iyo ukurikiranyweho icyaha yemeye kwishyura ihazabu nta rubanza rubayeho, ntaba agikurikiranywe ku cyaha yakoze. Icyo cyemezo kimenyeshwa uwakorewe icyaha. Iyo ngingo isobanura ko kwishyura ihazabu bitavuze kwemera icyaha.
Icyiciro cya gatatu kivuga ku bantu barekurwa bagakurikiranwa badafunzwe. Icyo gihe ukurikiranweho icyaha ashobora kuba yatanga ingwate kandi ntibigire ingaruka ku mikurikiranire y’icyaha no ku muryango nyarwanda.
Ikindi kirebwa ni ukuba ari icyaha ashobora kumvikana n’abo yahemukiye, akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa bakumvikana uburyo bwo kwishyura.
Kuba kandi ari amakimbirane yo mu miryango hakaba ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe. Kuba kandi ufunzwe afunganywe n’uruhinja kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.
Ikindi ni ukuba ufunze ari umwana kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera no kuba nta bimenyetso bihagije bigaragara kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.
Ubushinjacyaha bwasabye ubushishozi mu ikorwa ry’aya ma lisiti kugira ngo hatagira abarekurwa bidakurikije amategeko.