
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu mu Intare Arena Conference Hall nibwo habaye ikiganiro hagati ya Entertainment Factory na Banyamakuru ku mitegurire y’igitaramo cy’umuhanzi Burna Boy Biteganyijwe ko azataramira abanyarwanda muri izi mpera z’iki cyumweru .
Muri icyo kiganiro hagaragarijwemo byinshi mu buryo uyu muhanzi biteganyijwe ko azagera i Kigali ku munsi w’ejo aho azahita ajya gutaramira bakunzi ba Muziki ye i Rusororo muri Intare Arena .

Mathew Rugamba Umukozi muri Entertainment Factory yavuze ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo igitaramo kizagende neza kandi ko bari gutekereza uburyo uyu muhanzi ageze mu Rwanda yaganira n’itangazamakuru ndetse n’abandi babyifuza.
Ati “Ikintu cya mbere turi gutegura gukora ni uko igitaramo kigomba kugenda neza. Ubu turi gusoza imyiteguro kandi turi gukora uko dushoboye kugira ngo Burna Boy azakore igitaramo cyiza.
“Turatekereza n’uburyo twashyiraho aho abantu bashobora kuzaganira nawe cyangwa se itangazamakuru. Turashaka ko Burna Boy azasiga isura nziza mu Rwanda.”
Mu gihe hari bamwe mu bahanzi bo mu mahanga batumirwa bakaririmbira kuri ‘CD’, Rugamba yavuze ko Burna Boy azaririmba umuziki w’umwimerere kandi ko azagera i Kigali ari kumwe n’itsinda ry’abantu batandatu bazamufasha.
ku bijyanye n’abahanzi nyarwanda bashobora kuzitabira icyo gitaramo abanyamukru benshi ntibanyuzwe n’igisubizo bahawe kuko havuzwe ko bakiri gutekereza abahanzi nyarwanda bazakoreshwa bakaba babimenyeshwa kugira babibwire abakunzi ba Muzika mu Rwanda .

Ahagana ku musozo w’I kiganiro uwari uhagarariye Visit Rwanda yabajijwe inyungu zaba ziri muri kiriya gitaramo kaboneko bari mu baterankunga bakuru
Amur yavuze ko kuza ku muhanzi mu Rwanda hari icyo bifasha mu isura y’ubukerarugendo. Ati “ Kuza umuhanzi mu Rwanda hari icyo bifasha mu guteza imbere ubukerarugendo….Hari amakuru dufite y’uko hari abantu bagiye kuza bavuye mu bindi bihugu iyo niyo ‘basic tourism’ ya mbere n’abari Uganda batazabasha kumubona hari abagiye kuza hano hari abagiye kuzava Zimbabwe, Tanzania na Kenya..”
Yakomeje atanga urugero urugero avuga ko ubwo Chris Brown yakoreraga igitaramo mu Kenya hari abanyamahanga benshi bagiye muri iki gihugu bashaka kwitabira igitaramo cye.
Bikaba rero Nka Visit Rwanda abona ko ko mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda ari ibintu byiza kandi bizeye ko bizagenda neza kuko u Rwanda n ‘Igihugu cy’Ibyishimo kandi kirimo umutekano utuma abantu bose aho baturutse bisanzura bakanishima .

Ku ruhande rw’abaterankunga Patrick Samputu Umuyobozi mukuru mu bijyanye no gutera inkunga mu ruganda rwa Bralirwa Ltd yagize ati” Iki gikorwa twese tugihuriyeho…Heineken isigaye ikorerwa iwacu. ni ’amateka!. Iyo tuvuze mu Kinyarwanda amateka mwese murabyumva kubera ko rero ari amateka twahisemo gukorana na bo [Entertainment Factory].
“Mushobora kuvuga ngo ni ubwa mbere bakoze iki gikorwa ariko si ubwa nyuma.Twebwe impamvu twahisemo ni uko ari igikorwa kidasanzwe.”
Igitaramo cya Burna Boy xperience cyateguwe na Entertainme factory Giterwa Inkunga na Bralirwa, Rwandair,Visit Rwanda bya akrusha na Intare Arena ari naho iki gitaramo kizabera .
Biteganyijwe ko iki gitarami kizaba kw’itariki ya kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019 muri Intare Arena I Rusororo guhera i saa Kumi n’ebyri aho kwinjira muri iki gitatamo ni 10 000 Frw uguze tike hakiri kare. Kugura tike ku munsi w’igitaramo ni 15 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro uguze tike hakiri kare ni 25 000 Frw, ku munsi w’igitaramo ni 30 000 Frw. Muri Vivip uguze tike mbere ni 50 000 Frw na 50 000 ku munsi w’igitaramo. hakaba hari na Bus zizatwara abantu kuva i saa Kumi kuri Stade amahoro zibajyana I Rusororo ndetse zikazanabacyura nyuma y’igitaramo .
Amafoto :Sean P Pictures