Ubwiza bwa Lorraine Marriott umukobwa Tom close yakoresheje mu mashusho y’Indirimbo Ni wowe Ndeba Bukomeje kuvugisha benshi

Tom Close uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ni Wowe Ndeba’ igaragaramo umukobwa ukomeye witabiriye irushanwa rya Miss Universe mu 2015 ahagarariye Tanzania.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Mel-Ody uzwi nka Knox. Amashusho yayo yambukije Tom Close imipaka ajya muri Tanzania, akorwa na Kenny usanzwe ari mu batunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye muri Zoom Production ya Diamond Platnumz.

Uyu Kenny ni we usigaye akora indirimbo nyinshi za Diamond uhereye kuri Kwangwaru n’izindi zamenyekanye.

Umukobwa ugaragaramo yitwa Lorraine Marriott ni umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ndetse yanitabiriye irushanwa rya Miss Universe ahagarariye iki gihugu aza muri 15 ba mbere.

Tom close yadutangarije  ko yahisemo gukorerwa aya mashusho na Kenny agamije gusogongera ku cyanga cyo gukorana n’abatunganya amashusho y’indirimbo batandukanye batari abo mu Rwanda.

Ati “Nakoreye muri studio ya Diamond, nagerageje guhindura kuko nari maze igihe nkorana na Hanscana. Nagerageje gukorana na Kenny kuko nawe ni umuhanga mu gihugu cye bemera cyane ndetse uri kuzamuka neza muri aka karere.”

Yakomeje ati “Nyuma yo gukorana n’abatunganya amashusho batandukanye bo mu Rwanda naravuze nti reka ngerageze n’abo hanze, n’ubwo nyine mfite indi mishinga izaza irenze imbibi za Tanzania.

Tom Close yavuze ko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze ariyo mpamvu yahisemo guhindura imikorere nyuma y’imyaka 12 muri muzika.

Tom Close arateganya gushyira hanze album ya karindwi aho byitezwe ko iyi ndirimbo izaba ari imwe ziyiriho.

Yari aherutse gushyira hanze kandi amashusho y’indirimbo ebyiri nazo yakoreye muri Tanzania zirimo iyo yise Naba Umuyonga na My Love.

Amafoto agaragaza ikimero cya Lorraine Marriott ugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Tom Close

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *