Uganda yatwaye CECAFA U17 abakinnyi bayo biharira ibihembo (AMAFOTO)

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ya Uganda yatwaye igikombe cy’irushanwa rya CECAFA y’abatarenge imyaka 17 (CECAFA U-17) yari imaze iminsi ibera mu Rwanda maze abakinnyi bayo barimo Mawa ..na bahembwa nk’abakinnyi bahize abandi muri iri rushanwa.

Mu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22 Ukuboza, Uganda yatsinze Tanzania ibitego bitatu kuri kimwe (3-1) byose byagiyemo mu gice cya kabiri dore ko igice cya mbere cyari cayarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa uretse ko Tanzania yagize uburyo bw’ibitego aho imipira yatewe na Ladaki Chisamba na Omar Mvungi ikagarurwa n’igiti gihagaze cy’izamu.

Uganda yakoze aho bwabaga mu gice cya kabiri maze ku munota wa 62 itsinda igitego cyayo cya mbere ku mupira winjijwe n’umutwe wa Ivan Irinambabazi ku mupira w’umuterekano wari utewe neza kuri ‘Coup franc’ na Vincent Mulema.

Igitego cya kabiri cya Uganda cyinjijwe na Travis Mutyaba ku munota wa 70 mu gihe icya gatatu cyatsinzwe na Ibrahim Juma wagitsinze kuri penaliti ku munota wa mbere w’inyongera.

Igitego cya Juma cyashimangiye intsinzi ya Uganda kuko Tanzania nay o yari yabonye igitego kimwe cyayo ku munota wa 88 ubwo Vincent Mulema wa Uganda yitsindaga.

Mu mukino wabanjirije uyu, wo guhatanira umwanya wa gatatu, Ethiopia yari yatsinze Djibouti ibitego 5-2.

Abakinnyi batatu ba Uganda ni bo bahembwe nk’indashyikirwa zitwaye neza nk’umukinnyi ku giti cye.

Aba ni Travis Mutyaba wahembwe nk’umukinnyi wahize abandi (MVP) muri iri rushanwa, Oscar Mawa wahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi mu gihe Henry Mwebe yahembwe nk’umunyezamu witwaye neza muri iri rushanwa ryanatanze itike kuri Tanzania na Uganda yo kuzahagararira Akarere ka CECAFA mu Irushanwa Nyafurika ry’Umupura w’Amaguru ry’abatarengeje imyaka 17 rizaba mu mwaka utaha wa 2021 (Afcon U17) rizabera muri Maroc.

Muri iri rushanwa u Rwanda rwari rwaryakiriye, rwavuyemo rutarenze icyiciro cy’amatsinda.

Minisitiri wa Siporo w’u Rwanda ni we washyikirije Uganda igikombe yatsindiye

Intsinzi wiyuhiye akuya inezeza umutima bigasesekara ku munwa

Travis Mutyaba rwose yarigaragaje bikomeye; yari akwiriye iki gihembo nk’uwahize bose mu irushanwa

Henry Mwebe yarinze izamu ry’ikipe yabo neza ahiga abandi; yahembwe ibi birindantoki

Oscar Mawa yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi. Yarazinyeganyije koko!!!

Aba basore bombi Amavubi azabumva mu kibuga mu myaka iri imbere

Abagande baba bateguye buri wese ku ruhande rwe, mu gihe cyo gusarura bose bakishimira hamwe nk’uku

Tanzania yahembewe umwanya wa kabiri, izahagarira CECAFA, yo na Uganda muri Afcon U17 muri Maroc

616 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.