Umugabo wa mkuru wanjye ashaka ko turyamana- Nkore iki?

Umukunzi wa bwiza.com yatwandikiye atugisha inama aho afite ikibazo cyo kuba hari umugabo umureye nabi ngo baryamane kandi abizi neza ko afite urugo yubatse.

Atwandikira yagize ati “Muraho neza ? Mfite ikibazo kinkomereye nashakaga kubagezaho ngo mungire inama, umubyeyi wanjye nari nsigaranye aheruka gupfa njya kuba kwa mukuru wanjye none umugabo we amereye nabi ngo turyamane ariko naramwangiye, Gusa ikinkomereye ni uko akomeje kumpoza ku nkeke ambwira ko nintabyemera aranyirukana mu rugo rwe kandi ntaho mfite ho kujya.

Nagerageje kumubwira ko nzabitekerezaho ariko buri uko bukeye ahora anyishyuza nk’umufitiye ideni kandi sinifuza guca inyuma mukuru wanjye, none basomyi biki kinyamakuru nifuzaga ko mwamfasha mu kungira inama y’icyo nakora, murakoze.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *