Umugabo yahawe akayabo ka miliyoni 20 FRW nk’indishyi kubera gusiramurwa atabishaka

Umugabo witwaTerry Brazier yababajwe bikomeye n’abaganga bakoze amakosa bakamusiramura batabanje kumubaza,birangira agiye kubarega mu nkiko bamuha indishyi y’akababaro ingana n’ibihumbi 20,000 by’amapawundi bingana n’asaga miliyoni 20 FRW.

Ubwo uyu mugabo yari yagiye ku bitaro bya Leicester Royal Infirmary kwisuzumisha bisanzwe uruhago rw’inkari,abaganga bahise bamusiramura batabanje kumubaza biramubabaza ahita ajya kubarega bamuha indishyi zingana n’ibihumbi 20 by’amapawundi.

Abaganga basanze Terry Brazier baramubwira bati: ’’Utubabarire , twagusiramuye.’’

Uyu mugabo w’imyaka 70 yavuze ko bamaze kubikora yategereje amasaha abiri kugira ngo bamumenyeshe iyo nkuru.

Yagize ati: ’’Nari kuvuga iki? Naguye mu kantu,sinashoboye kwemera ibyo barimo bambwira’.Hari ababifashe nk’ibikino ariko hari ingaruka y’ibi byose,umuntu ashobora guhura n’uburwayi bukomeye biturutse ku gice cy’umubiri baciye.Ibi ntibikwiriye kandi ntibizongere kubaho ukundi.Ujya mu bitaro wizeye abaganga, ntawe uba wizeye ko amakosa nk’aya yaba.”

Uyo mugabo ufite abuzukuru 2 yavuze ko yafashe icyemezo cyo kurega ibi bitaro bya Leicester,birangira byemeye kumuha indishyi.

Andrew Furlong uyobora ibi bitaro yagize ati ’’Nubwo amafranga adashobora kwishyura ibyangiritse,twizeye ko aya mafaranga yarishwe ari indishyi y’akababaro’’.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *