
Tanasha Donna Umukunzi w’icyamamare Diamond Platnumz muri iyi minsi byitezwe ko isaha n’umunota ashobora kwibariruka imfura yabo yatangaje ko kugeza ubu afite ikibazo kiri gutuma buri kanya ajya kwihagarika .
Uyu mugore nkuko yabyitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati : Nshuti zanjye ndimo kujya mu bwiherero kwihagarika buri nyuma buri kanya nubwo bimbangamiye ndanezerewe .
umuganga wa Tanasaha ari we; Godfrey Charles, yatangarije itangazamakuru ko byatewe n’uko mu mezi ya mbere y’iyi nda, nyababyeyi yakuze cyane maze irakweduka igera ku ruhago’.
Yagize ati”rero iyo ibyo byabayeho bituma umuntu ashaka kwihagarika buri kanya bigatuma umuntu atabasha kwihangana igihe kinini. Ibyo ni byo byatumye Tanasha aba ashaka kujya kwihagarika buri kanya kuko umutwe w’umwana watsikamiye uruhago.”
Uyu muganga akaba yamugiriye inama y’uko igihe cyose abishatse ko yajya ahita abikora kuko nta burenganzira afite bwo kuzibuza umwanya munini, aramutse abikoze bishobora gutuma uruhago rwangirika .
Uyu muganga kandi yakuyeho impungenge z’abavugaga ko byatewe n’uko ari inda ye ya mbere, ngo sibyo buri wese ashobora guhura n’icyo kibazo.
