
Ni
kenshi cyane uwari umunyacyubahiro asuzugurwa cyane, akenshi biterwa no
kuba yagiye mu busambanyi agafatwa kandi yari azwiho ko akomeye nk’uko
umugore w’umucunga gereza yafashwe asambana n’imfungwa.
KANDA HANO UREBE VIDEO
Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye uburyo Camera zo mu kigo cya Ncome muri Afurika y’Epfo zafashe umucungagereza w’umugore wubashywe asambana n’umugabo ukuze ufungiye muri icyo kigo.
Ishami rishinzwe serivisi zishinzwe ubugororangingo ryatangaje ko biteye isoni nyuma yo kubona amashusho kuri interineti yerekana umupolisi w’umugore akora imibonano mpuzabitsina n’umugororwa.
Mu magambo ye, umuvugizi w’ishami ry’iki kigo byabereyemo, Singabakho Nxumalo mu yagize ati: “Amashusho yerekana ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina bivugwa hagati y’umuyobozi n’umugororwa wo mu kigo ngororamuco cya Ncome, mu karere ka KwaZulu-Natal, byatumye ishami rishinzwe imfungwa n’abagororwa rigira ubwoba n’ikimwaro, isoni ndetse no kwibaza”.
Akomeza agita ati: “Ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina hagati y’abagororwa n’abashinzwe amagereza ni ibintu biteye isoni bidashobora na rimwe kubabarirwa ku bayobozi bacu.” Nxumalo yavuze ko ushinzwe amagereza azakurikiranwa na disipulini kandi hanafatwa ingamba ku mfungwa.
Asoza agira ati: “Biteganijwe ko abashinzwe amagereza bubahiriza amahame mbwirizamuco, kandi ibikorwa by’agasuzuguro by’imibonano mpuzabitsina n’abagororwa ntibizigera byihanganirwa.”

Uyu mugore arakomeye muri icyo kigo kuko afite amapeti ku ntugu
SRC;N EWS24
3,812 total views, 2 views today