Umuhanzi Aimable Twahirwa yagizwe Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingi 2020 yashyize mu myanya abayobozi bashya mu nzego zitandukanye harimo n’Umuhanzi Aimable Twahirwa wagizwe Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Uyu mugabo wahawe umwanya muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco asanzwe ari umuhanzi ubimazemo igihe kuko yanabyigiye.

Mu minsi ishize Aimable Twahirwa yari amenyerewe cyane mu Kanama Nkemurampaka katangaga amajwi muri Primus Guma Guma Super Star.

Ni umwe mu bakunze kugaragara ahabera ibitaramo afasha ababiteguye mu migendekere myiza yabyo.

Yagiye akorana hafi n’ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda, aho kenshi wasangaga ari umwe mu bashinzwe gukurikirana imigendekere yabyo.

Aimable Twahirwa yize mu ishuri rizwi cyane mu bijyanye n’ubuhanzi “Ecole Internationale de théâtre Jacques Lecoq” ry’i Paris mu Bufaransa.

Anafite impamyabumeyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho.

Twahirwa yabaye umuyobozi wa National University Center of Arts and Drama (UCAD), ikigo cyitaga ku buhanzi, ubugeni n’amakinamico muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Urubyiruko rya Kimisagara, aho umuziki wari kimwe mu bigize ubuzima bwe bwa buri munsi.

Muri icyo gihe kandi Twahirwa yayoboye kimwe mu bigo Mpuzamahanga bitagengwa na Leta cy’Abadage cya “La Benevolencija HTF”.

Yateguye ibitaramo byinshi by’umuco, aho yanatoje abaririmbyi, ababyinnyi n’abakina amakinamico mu Itorero rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare ryitwa Indangamuco.

Yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo ‘’Festival Interuniversitaire des Arts de Butare (FIAB)’’, Pan African Festival for Dance (FESPAD) na The East African Festival of Arts and Culture (JAMAFEST).

Twahirwa ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyafurika batorewe kuba mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa mpuzamahanga y’ubuhanzi (Arts Competitions) yiswe “Jeux de la Francophonie/2013”. Yabereye i Nice mu Bufaransa.

Aimable Twahirwa yabaye igihe kinini mu kanama nkemurampaka ka PGGSS

Aimable Twahirwa (ubanza iburyo) yakoraze igihe kinini mu kanama nkemurampaka ka Primus Guma Guma Super Star

Aimable Twahirwa akorana bya hafi n’abahanzi

Ibitaramo byinshi bikomeye bibera mu Rwanda, uyu mugabo aba yiyambajwe mu mitegurire yabyo

873 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: IRAKOZE BUTARE Aime

Leave a Reply

Your email address will not be published.