Umuhanzi Bizzow Bane yatangaje ko arigukora kuri EP nshya

Ndahiriwe Benjamin wiyita Bizzow Bane mu buhanzini umusore w’umunyempano muri muzika, akaba akorera umuziki mu karere ka Rubavu, akaba aririmba mu ndimi enye Ikinyarwanda, Igiswahili, Igifaransa ndetse n’Icyongereza.


“Umuziki ni umuti kuwumva ndetse no kuwukora, ndatekereza ko gukora umuziki ari ikintu cyahoze muri njye, ntanubwo namenya igihe natangiriye umuziki kuko namenye ubwenge niyumvamo impano yo gukora umuziki” – Aya ni amagambo ya Bizzow Bane asobanura uko yinjiye muri muzika.

Bizzow Bane ni umwe mu bahanzi batanga icyizere muri muzika nyaRwanda , akaba akorera muzika mu karere ka Rubavu, yatangiye kwigarurira imitima ya benshi ubwo yakoragara indirimbo yise Sabotage. Nyuma yayo yakoze iyitwa yakomeje gushimangira ubuhanga bwe akora iyitwa ‘’Kamasutra’’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na producer umenyerewe muri muzika nyaRwanda Bob Pro naho amashusho akorwa na Eazy Cut.


Uyu muhanzi album ye yambere yise ‘’Sabotage’’ yayikoranye na producer Captain P nawe usanzwe umenyerewe mu karerere ka Rubavu, kuri iyo album hagaragaraho indirimbo “To Paris” nayo yakunzwe nabatari bake.
Bizzow Bane yatumenyesheje ari gukorana na Producer Bob Raheem wo muri Lyon Empire ndetse na Danny beats mu mushinga azashyira hanze mu minsi mike kuko ari gukora bari gukorana kuri EP izaba iriho indirimbo enye.

Bizzow Bane yatangaje ko ari gukora EP irashyira hanze vuba

Muri uru rugendo yatangiye, Bizzow Bane ashimira abantu batandukanye bamufasha umunsi ku munsi harimo ImbogoArt umu director bakorana akaba ari nawe wakoze amashusho y’indirimbo ye aherutse gushyira hanze yitwa To Paris , Tuzuri TV, Kagoma, King Joel , Malik Abdul , agashima na Buranga Fifi umufasha mu buryo bw’amafaranga, n’abandi batandukanye bamushyigikira umunsi ku wundi.

REBA HANO INDIRIMBO “TO PARIS” YA BIZZOW BANE

1,815 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.