Umuhanzi Danny Vumbi album ye nshya “Inkuru Nziza” yitegura gushyira hanze yatangiye kugurishwa

Danny Vumbi witegura gushyira hanze album ye nshya yitwa Inkuru Nziza igitaramo kizaca kuri MK1 TV, shene ya youtube imaze igihe iri gutambukaho ibitaramo binyuranye ndetse no kuri Genesis TV na RBA kuwa 17 Nyakanga 2020 yatangiye kugurishwa ibihumbi 100 Frw mbere yuko ishyirwa ku isoko.

Inkuru Nziza ni Album nshya umuhanzi Danny Vumbi ubarizwa muri KIKAC Music azashyira hanze kuwa 17 Nyakanga 2020 ikaba iriho indirimbo 12. Umunani zakozwe na MadeBeats, Bob Pro akora eshatu mu gihe Element ugezweho muri iki gihe yakozemo imwe aho muri iki gitaramo Danny Vumbi azafatanya n’abahanzi barimo; Bruce Melodie, Fireman, Mico The Best, Uncle Austin ndetse na Marina bose bazaba biyemeje kumutera ingabo mu bitugu bacurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band.

Nkuko Uhujimfura Claude, umwe mu bayobozi ba KIKAC Music ibarizwamo uyu muhanzi yabitangaje akaba yatangaje ko nubwo album shya ya Danny Vumbi “Inkuru Nziza ” itarajya ku isoko ariko abayifuza bashobora kuyibona mu buryo butatu aho bayiguha kuri email, Flash cyangwa CDS aho iyi album igura ibihumbi 100 ndetse anamara impungenge kubatekereza ko ayo mafaranga yaba ari menshi ko atari menshi ugereranyije n’agaciro kayo ndetse umuntu ukunda Danny Vumbi nayigura azaba anamuteye inkunga ndetse ko nibura mu ndirimbo ziriho zose ugiye uzibarira amafaranga nta nimwe yakozwe n’amafaranga bagurisha album yose.

Akaba yakomeje avuga ko kandi ko Kugeza ubu uretse indirimbo zagiye hanze, izindi zose zitazigera zijya kuri Youtube ndetse ko nuzashaka kuzishyiraho atabifitiye uburenganzira bitazamuhira ahubwo ko bagiye kuzishyira ku zindi mbuga zigurishirizwaho umuziki nka Spotify, iTunes n’izindi aho iyi album iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe nka ‘Abana babi’, ‘Yibare’ ndetse na ‘Umugozi’ aherutse gukorana na Bruce Melodie. Hariho izindi zitarajya hanze nka ‘Kabiri’, ‘Babahe’, ‘Inenge’, ‘Sezera’ n’izindi.

Iyi album Danny Vumbi yitegura kumurika “Inkuru nziza” izaba ibaye iya gatatu nyuma ya “Umudendezo” yakoze mu 2012 na” Kuri twese” yasohoye mu 2015.

 662 total views,  1 views today

Facebook Comments
Share Button

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *