
Umunyempano ndetse akaba n’umuhanzi Semivumbi Daniel Wamenyekanye nka Danny Vumbi yamenyekanye mu ndirimbo nka Abana babi, Ni danger ,Ni uwacu ni zindi nyinshi .Kuri ubu uyu muhanzi nyuma y’igihe kirekire nta nzu imufasha afite yamaze gusinya amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Kikac Music isanzwe ibarizwamo Mico The Best .
Mu gihe kirenga imyaka itatu iyi nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music ikora yaciyyemo abahanzi nka Gihozo Pacifique wayisezeyemo hasigaramo umuhanzi Mico The Best na Isra Holy Rapper , Danny Vumbi akaba naje aje yiyongera kuri abo babiri basigayemo.
Mu kiganiro na Kigalihit yatubwiye byinshi ku masezerano basinyanye na Danny Vumbi yagize ati kugeza ubu twamaze gusinyana amasezerano y’imyaka ine tumufasha ibintu byose harimo kumufasha gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho no kumufasha kuzamamaza mu bitangazamakuru.

Tumubajije ibindi bikubiye mu ri ayo masezerano yirize kugira icyo atangaza ahubwo yatubwiye ko mu minsi iri imbere bafite ikiganiro n’itangazamakuru kugira babatangarize neza ibikubiye muri ayo masezerano .
Yakomeje atubwira ko kugira abahanzi babiri bakora injyana imwe ya Afrobeat ndetse banahuriye ku buhanga bwo kwandika indirimbo za bagenzi bizabasha gukomeza gufasha abana bakizamuka muri muzika .
Mu buzima busanzwe Danny Vumbi abanyarwanda benshi bamumneye ubwo yari mu itsinda rya The Brothers aho yakorana na Ziggy 55 na Victory Fidéle aho Mu mwaka wa 2012 abagize iryo tsinda nibwo batangaje ku mugaragaro ko buri wese bagagaritse gukorana nk’itsinda ariko buri wese agakomeza kugora muzika ye ku giti , ibintu byababaje abakunzi b’indirimbo nka Bya Bihe ,Ijambo ,ni Wowe wenyine ni zindi nyinshi .

Kuva Danny Vumbi yava muri The Brothers amaze gukora Indirimbo 15 ari wenyine harimo :wabigenza Ute ,Akateye ,Injurugutu,Ni Uwacu ,Twibuke Twiyubaka yakoranye na Bruce Melodie,Rimuhe,Nyakamwe ,Murasa,Ni Danger .Arirarira,Hapana Papa,Agatsimbo,Ubwengeku gihe ,Bango,Abana Babi