Umuhanzi Desire Pinklean yasohoye indirimbo yise Ni wowe yakozwe na Knox muri The Monster

Umuhanzi Desire Pinklean urii kuzamuka neza cyane mu muziki nyarwanda yashyize hanze indirimbo nshya ye yise Ni wowe wanjye yakoreye mu nzu itunganya umuziki ikomeye mu Rwanda ya Monster Record ; Ni indirimbo buri muntu ukunda yayitura umukunzi we bitewe n’amagambo arimo.

Ni indirimbo nziza y’urukundo yoroheje yise Ni wowe wanjye. Uyu muhanzi ubusanzwe ufite indirimbo zigera kuri 3 zikoze mu buryo bw’amashusho; yongeye gukora mu gatebo aha abakunzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange indirimbo nziza y’urukundo buri wese yakumva.

Umuhanzi Desire Pinklean

Ni indirimbo yakozwe na Knoxx on the beat umwe mu ba Producer bakomeye mu Rwanda akaba akorera nk’ibisanzwe muri Monster Record. Kuri ubu iyi ndirimbo ifite amashusho akozwe mu buryo bw’amagambo (Lyrics Video) yakozwe na Herve.

Desire akaba ngo agifite imishinga myinshi itandukanye harimo no gukorana n’abahanzi bakomeye haba hano mu Rwanda ndetse no hanze nkuko abitangariza itangazamakuru.

Kanda Hano wumve indirimbo ” Ni wowe wanjye” ya Desire Pinklean:

auto ads

Recommended For You

About the Author: Machad Richard Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *