Umuhanzikazi Babo mbere yo gusubira mu budage yateguye igitaramo yise end your summer

Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi nka “Babo wamenyekanye mu ndirimbo “Ich Liebe Dich,‘That’s My Life,‘That’s My Life,Friday nyuma y’igihe gito amaze mu biruhuko hano mu Rwanda agiye gukora igitaramo yise End Your Summer .

 

 

Mu kiganiro na M Izzle umwe mu bari kumufasha gutegura icyo gitaramo yadutangarije ko mu byumweru bittu birenga Babo ari mu Rwanda yabashije kugaragara mu bitaramo byo kumurika alubumu ya Mbere ya Dj Pius  nta bindi yigeze akora hano mu Rwanda usibye ko nubwo nta bindi bitaramo yakoze afite imishinga myinshi  ari gukora hano mu Rwanda  akaba yifuza kuzasubira mu gihugu cy’ubudage aho abana n’umuryango we  akaba ari naho yiga .

Yakomeje atubwira ko mu mishinga afite hano harimo n’igitaramo  azakorera abakunzi be yise End Your Summer kikazabera kuri Muhazi ahazwi nka King Fisher  aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye aho abazitabira bose bazataramira mu mazi kandi banasangira .

Tumubajije igihe uyu mukobwa Babo yazasubirra mu gihugu cy’ubudage yirinze kugira icyo adutangariza gusa yatubwiye ko ari vuba cyane .

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *