Umuhanzikazi Babra yashyize hanze indirimbo nshya ari kumwe n’umuraperikazi The Pink [YUMVE HANO]

Umuhanzikazi Akariza Babra uzwi ku izina ry’ubuhanzi Babra yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Imbabazi ari kumwe na The Pink.

Ni indirimbo ije nyuma y’iyo aheruka gushyira hanze mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yise “Naguha iki”. Kuri iyi nshuro iyi akaba yarafatanyije n’umuraperikazi wa mbere mu Rwanda mu njyana ya Gospel ari nawe ufite igihembo cya Groove Award akaba ari The Pink.

Ni indirimbo yakorewe mu nzu ikomeye itunganya umuziki ya Dream Record ikorwa na Producer uzwi cyane mu gukora indirimbo zihimbaza Imana nyinshi nk’amakorari akomeye mu Rwanda ndetse n’abandi bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana.


The Pink na Babra mu ndirimbo Imbabazi


Indirimbo Imbabazi ikaba ivuga ku imbabazi uwiteka yagiriye abantu baba ibyaremwe bishya.
Babra Akariza ni umuhanzikazi watangiye muzika ye mu mwaka ushize wa 2018 akaba ari gukora cyane kugira ngo akomeze atange ubutumwa bw’uwiteka abinyujije mu bihangano by’indirimbo.


Babra uri kuzamuka neza mu muziki we wa Gospel


Babra avuga ko afite intego yo kugeza kure umuziki we ukazamuka haba mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda bose bakamenya ibihangano bye bikubiyemo ubutumwa bwiza bw’uwiteka.

Iyi ni indirimbo nshya ya Babra ari kumwe na The Pink “IMBABAZI” ;



auto ads

Recommended For You

About the Author: Machad Richard Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *