Umuhanzikazi Gihozo Pacifique arahakana gukundana n’Umunyamakuru Faustino wa CFM

Mu mpera z’icyumweru gishinze nibwo umuhanzikazi Gihozo Pacifique ubarizwa mu Nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Nshya  yise Remedy .

Mu kiganiro na The Hit City kinyura kuri City Radio buri wa 6 kuva saambiri kujyeza Saasita zijoro  uyu mukobwa  yabajijwe aho ahagaze mu rukundo  ku myaka ye 20  maze avuga ko yigeze gukundana  ariko ubu akaba Atari mu rukundo  gusa umunyamakuru yaje gukomoza ku makuru amaze iminsi avugwa ko ku munsi wo kuwa  gatanu umunyamakuru Mugenzi Faustin uzwi nka Faustino ukora kuri contact Fm yakorewe isabukuru nuyu mukobwa ko ariwe baba bari mu rukundo maze uyu mukobwa abyamaganira kure gusa yemera ko ari inshuti bisanzwe .

Kanda Hano urebe uko Gihozo abisubiza Video

 

Yagize ati : njye rwose ndi No love ubu naho abavuga ko njye naba ndi mu rukundo na Faustino rwose  ariko ni inshuti bisanzwe kuko duhurira muri byinshi harimo kuba nawe aza mu nshuti zimfasha muri muzika kubera kazi ke ..

Tubibutse ko uyu muhanzi Gihozo pacifique amaze amaezi make abonye umujyanama abo akaba ari inzu ifasha abahanzi ya Kikac iyoborwa nuzwi nka Dr Kintu wamenyekanye cyane nk’umujyanama wa Bebe cool muri afurika yo hagati bakaba  barasinyanye amasezerano y’imyaka 10 ariko azajya asubirwamo nyuma y’imyaka 3 kugira ngo barebe ibyo bagezeho .

Gihozo yasoje atangaza yuko ubu afite indi mishinga myinshi ari gukora aho anarimo kwitegura gushaka abahanzi mpuzamahanga bakora  aho bikekwa ko agomba kwerekeza mu gihugu cya Uganda mu minsi iri mbere agashaka umuhanzi waho ukunzwe bagakorana indirimbo

Indirimbo Remedy Gihozo yashyize hanze yakozwe na Iyzo Pro mu buryo bwa amajwi naho amashusho akorwa na Fayzo Pro .

 

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.