Umukecuru w’ imyaka 80 Perezida Kagame yahaye amarinete arakataje mu gushyigikira uburezi

Umukecuru Bwabuhe w’ imyaka 80 y’ amavuko Perezida Kagame yemereye amarinete ubwo aheruka mu karere ka Nyaruguru arashimira Perezida Kagame ko amarinete yayahawe bidatinze ubu akaba akataje mu kwiga Ururimi rw’ Icyongereza.

Bwabuhe yabwiye Perezida Kagame ko amwisabira ubufasha maso kuko mu myaka afite atabasha kureba ku kibaho nyamara afite inyota yo kwiga no kumenya ururimi rw’ Icyongereza.

Uyu mukecuru aganira na Kigali today yakomeje agira ati “Ntabwo yatinze, namaze nk’ iminsi itanu amarinete mba nayabonye. Buri gihe numva namushima ku bw’ aya maso yampaye”

Perezida Kagame birasanzwe ko iyo yasuye abaturage mu karere abaturage bagira umwanya wo kwisanzura batanga ibitekerezo n’ ibyifuzo ni muri uwo mwanya Bwabuhe yasabye lunete ngo abone uko akomeza kwiga Icyongereza mu ishuri ry’ ikigoroba.

Uyu mukecuru avuga ko yakundaga ishuri kuva akiri umwana ariko ngo yimwe amahirwe yo kwiga kuko yari umukobwa. Yatsindiye rimwe na musaza we iwabo bamubwira ko badafite amafaranga yo kubarihira bombi barihira umuhungu we aguma mu rugo.

Nyuma ngo abapadiri babimufashijemo yiga Familiale (ishuri ry’ imyuga) ariko ngo akunda ishuri ku buryo nta mwana wasiba ishuri areba yewe ngo mu bushobozi buke afite ashaka abanyeshuri b’ abahanga akabagenera ibihembo.
Ati “Abana kugira ngo bige ntibazabe nkanjye ubu nta mwana wansibana ishuri. Ntawanjye urimo ariko harimo abuzukuru. Nubwo ndi umukene mfata Frw500 nkagura agasabune n’ agakaye umwana wabaye uwa mbere nkamuhemba.”

Avuga ko inzu ye yangiritse ariko ingabo z’ u Rwanda zikaba zirimo kuyimusanira. Ngo Icyongereza kumenya no kwereka abana ko kwiga ari byiza. Uyu mukecuru yamaze kumenya indamukanyo zikoreshwa mu Cyongereza. Mu ijwi ati “How are you!, arongera I’ m fine”

Uyu mukecuru nawe ni uw’ i Nyaruguru yitwa Nyirabahutu Daphrose ariko bamuhimba umukecuru wa Perezida: Amaze kwifotozanya na Perezida Kagame kabiri mu myaka itandukanye

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Admin

Kalisa John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *