Umukinnyi Cristiano Ronaldo yahinduye hoteli ze ibitaro bizajya bivurirwamo abanduye Coronavirus

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus, yemeje gutanga hoteli ze zihenze afite ngo zijye zivurirwamo abanduye icyorezo cya Virusi ya Coronavirus.

Kuva ku wa mbere tariki ya 16 Werurwe ni bwo CR7 Hotels zizatangira kwakira abarwayi, mu rwego rwo gutanga ubufasha bwo guhangana n’icyorezo cya Virusi ya Coronavirus.

Ikinyamakuru Marca dukesha iyi nkuru, cyanditse ko ziriya Hoteli za Ronaldo zizajya zita ku barwayi ku buntu, Ronaldo akazajya yihembera abakozi bazo ndetse n’abaganga.

Mu minsi ishize Cristiano Ronaldo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bukangurira ahantu” Kumva inama z’abayobozi, ndetse ko kurinda ubuzima bwabo (ahantu) ari byo nyungu iruta izindi.

Magingo aya Cristiano Ronaldo n’umuryango we bari mu gace ka Madeira muri Portugal, aho bishyize mu kato nyuma yo kumenya ko Daniele Rugani bakinana muri Juventus yanduye icyorezo cya Coronavirus.

Ubusanzwe uyu rutahizamu afite hoteli ebyiri zombi ziri muri Portugal. Imwe iri mu murwa mukuru, Lisbon indi ikaba ku mavuko ye muri Madeira.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *