
Muri iyi Minsi umukinnyi Sarpong akomeje kuvugwa mu nkundo za hato na hato na bamwe mu bakobwa bazwi hano mu Rwanda ,Nkuko mwagiye mubisoma mu nkuru zacu zahise aho byabanje kuvugwa ko ari mu rukundo n’Umuhanzikazi Asinah Erra ariko ubu uyu musore yibasiwe n’Umukobwa uzwei nka Ange Lace uzwi nak Strawberry .
Uyu mukobwa Strawberry ni umwe mu bakobwa bakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yambaye ubusa akund agushyiraho ndetse akanavugisha benshi cyane .
Muri iyi minsi uyu mukobwa abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagaram yakomeje kugenda agaragaza agahinda yatewe n’Umukinnyi wa Rayon Sport Michael Sarpong wamubeshye Urukundo akaza gusanga yaramubeshyaga cyane kuko amaze igihe atendeka abakobwa benshi .
Ku munsi w’ejo uyu mukobwa yanditse amagambo y’icyongereza tugerageje kuyashyira mu kinyarwanda yagize ati”Niba ndi ikigoryi wowe uri umuhanga Sarpong we, tekereza kabiri ureke iyo myanda y’ubugoryi urimo, umunsi umwe uzahura n’umukobwa uzaguca igitsina.”
Yakomeje agira “ati”uri ikigoryi ku isi yose, jya mu ndaya zawe nje si ndi indaya, ikigorye cyambeshye ko ari njye gikunda ariko kibeshya n’abandi, ubwambure bwawe burajya hanze..”