
Ruhumuriza James wamamaye mu muziki mu Rwanda nka King James yakoresheje umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu (Albino) mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Igitekerezo’.
Iyi ndirimbo iri ku ziri kuri album ya gatandatu y’uyu muhanzi yise ‘Meze neza’, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Knox naho amashusho akorwa na Fayzo.
‘Igitekerezo’ iri mu zakiriwe neza zakozwe n’uyu muhanzi kuko kuva yayishyira hanze mu buryo bw’amajwi imaze kumvwa n’abarenga ibihumbi 532 mu gihe cy’amezi abiri gusa.
Mu bitekerezo byashyizwe kuri aya mashusho, benshi bashimye uburyo yayikozemo ndetse hari n’abatihishiriye bemeza ko bayirebye bagasesa urumeza.
Nk’uwitwa Gigi Claudi yagize ati “Byiza cyane! Iyi ndirimbo ifite uburyo iryoshye, amagambo meza, injyana iryoshye …. amashusho yo aravuga byinshi byiza cyane. King James uri Umwami pe abahemba nababwira iki uyu ntimumusige”.
Emerance we ati “Wumve ko ndize King James wacu. Uyu mukobwa wakoresheje ni mwiza kandi urakoze cyane”.
Kwizera Jean Paul we yahamije ko uyu muhanzi ahinduye imyumvire y’abanyarwanda benshi ku bijyanye n’urukundo.
Mu gitekerezo cye agira ati “King urakoze cyane! Ugiye guhindura imyumvire y’abanyarwanda benshi, kandi indirimbo ibereye ijisho.”
Iyi ndirimbo ije ikurikira izo uyu muhanzi yashyize hanze mu mwaka ushize zirimo ‘Hari ukuntu’, ‘Uri Mwiza’, ‘Nyuma Yawe’, ‘Agatimatima’ na ‘Abo Bose’.
King James yatangiye kumenyekana mu 2006, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda babashije kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star cyahabwaga umuhanzi ukunzwe mu gihugu buri mwaka.