Umukobwa wa Floyd Mayweather ashobora gufungwa imyaka 99 azira kumena amaraso

Ni nyuma y’inkuru zavuzwe ko umukobwa ukiri muto, Iyanna, ubyarwa n’ikirangirire mu mukino w’iteramakofe, Floyd Mayweather shobora gufungwa nibura imyaka igera kuri 99 azira gutera urugo rw’abandi agatera icyuma umugore Lashai Jacobs.

Iyanna Mayweather, ni umukobwa w’imfura wa Floyd Mayweather. Amakuru avuga ko ashobora gufungwa imyaka 99 nyuma yo gutera icyuma umugore w’umukunzi we Young Boy, aho yamuteye icyuma inshuro ebyiri zikurikiranye akamuvusha amaraso.

Bivugwa ko Yaya Iyanna Mayweather ufite imyaka 19, yibasiye umukunzi wa YoungBoy we amusanze iwe saa Saba n’iguce z’amanywa. Uyu mukobwa ashinjwa ubugizi bwa nabi bugamije kwica yifashishije ibyuma no gutera urugo rw’abandi.

Nk’uko amakuru abitangaza bivugwa ko ibyabaye byabaye ahagana mu masaha ya saa 1h30 za mu gitondo cyo ku wa Gatandatu ushize, ubwo Yaya yasabaga uyu mugore Jacobs kuva mu rugo rw’umuraperi  i Houston. 

Jacobs yanze kuhava maze asaba uyu mukobwa Iyanna Yaya Mayweather kugenda akava aho, nawe aranga batangira gutongana hatangira imirwano hagati yabo bombi.

Iyanna Mayweather ari kumwe na Se Floyd Mayweather 

Bivugwa ko Iyanna Mayweather yafashe ibyuma bibiri akibiteragura Jacobs Lapattra Lashai ahita ajyanwa mu bitaro. Nk’uko ikinyamakuru The sun kibitangaza ngo Yaya ashinjwa gukomeretsa bikomeye akoresheje intwaro yica, icyaha gishobora guhanishwa ihazabu y’amadolari 10,000 cyangwa igifungo cy’imyaka 99.

Yaya ahagarariwe mu rubanza na Kurt Schaffer, umunyamategeko w’icyamamare wakoreye ibyamamare nka Slim Thug, Pimp C, n’umuyobozi mukuru wa Rap-A-Lot Records J Prince.

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *