Umukobwa yikoreye ubukwe wenyine ntamugabo (AMAFOTO)

Mu muhango nk’uyu mu Kinyarwanda bavuga ko umukobwa ‘yarongowe’ ariko uyu mukobwa wo muri Uganda ukiri umunyeshuri we yakoranye uyu muhango we wenyine yiyambika impeta arisezeranye. Ibi ngo ni ukubera igitutu cy’umuryango we uhora umusaba ko arongorwa.

Yitwa Lulu Jemimah afite imyaka 32 ubu akaba ari gukora ‘Masters’ muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.

Avuga ko umuryango we uhora umwigisha ukuntu bikwiye ko arongorwa nyamara ngo kuri we kurongorwa ni ikintu cya nyuma kiri muri gahunda ze nyuma yo kwiga.
Mu gushaka guhima ababyeyi be no kugabanya igitutu cyabo yahise ategura umuhango w’ubukwe na we ubwe, yohereza ubutumwa butumira inshuti n’abavandimwe.

Ubukwe bwe ngo yabukoze mu kwezi kwa munani mu kabari k’ahitwa Kisementi i Kampala ndetse anabuhuza n’isabukuru ye y’imyaka 32.Lulu yakodesheje ikanzu y’abageni, yikorana umuhango w’ubukwe anavuga ijambo ku mpamvu atari kumwe n’umugabo nk’uko bitangazwa na Chimpreports.

Imbere y’abatumirwa bagera kuri 30, Lulu yasubiyemo amasezerano y’abashakanye, ababyeyi be ngo batunguwe banatangazwa n’uyu mukobwa wabo, naho we ngo byari bikwiye ngo bamugabanyeho igitutu.Lulu avuga ko ababyeyi be bamusabaga kurongorwa, kubyara no kubaka urugo rwe, nyamara we ashaka kujya kwiga. Ibi bintu ngo bibaho cyane muri Uganda.

437 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.