Umunyamakuru Emmalito yambitse impeta umukunzi we uba muri Canada

Umunyamakuru Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito ku Isibo Tv yambitse impeta y’urukundo  umukunzi we  Umwali Liliane uba mu gihugu cya Canada amusaba ko bazabana  akaramata .

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Kanama 2022 nibwo Emmalito yambikiye umukunzi we Umwali Liliane ubera mu gihugu cya Kenya mu gace nyaburanga kazwi nka Nyeri lazwiho gukundwa n’a abantu benshi biganjemo ba mukerarugendo .

Emmalito usanzwe ari umunyamakuru ariko akanabivanga n’ubunyyamideli mu kiganiro na KIGALIHIT yagize ati ” Njye n’umukunzi wanjye tumaze iminsi mu biruhuko by’impeshyi mu gihugu cya Kenya.

Yakomeje agira ati Umwali  tumaze Imaka itanu dukundana nubwo yari kure yanjye twabashije gukundana urukundo ruzira uburyarya kugeza ubwo twiyemeje gufata umwanzuro wo kuzabana akaramata.

Abajijwe icyi yamukundiye Emmalito yavuze ko Liliane ari umukobwa udasanzwe kuri kuko muri icyo gihe cyose bamaranye atahwemye kumwereka urukundo nubwo byari ibintu bikomeye cyane gukundana umwe ari kure y’undi ariko byose twabashije kubigeraho ubu bakaba bakomeje kwishimira ibyo bagezeho muri iyo myaka 5 yose .

Ku bijyanye n’igihe ubukwe buzatahira Emmalito yavuze ko bari mu myiteguro yabwo igihe nikigera aribwo bazatangaza ku mugaragaro amatariki buzaberaho kandi azabatumira .

Umukunzi wa Emmalito Umwali Liliane  asanzwe atuye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Ottawa.




Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.