
Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo NIYIGABA Prince umunyamakuru wa RBA ishami rya Rubavu yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Furaha bamaze imyaka igera mu icumi bakundana.
Ibirori byabereye i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi ku munsi wo kuwa Gatanu tariki 24/08/2018.
Ibi birori byatangiye ubwo aba bombi basezeraniye imbere y’ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi, nyuma yaho bakomereje mu itorero rya Restoration church basezeranira imbere y’Imana kubana akaramata.
Bari bambariwe na Producer Tyboo n’umukunzi we Favor nabo baherutse kurushinga .
Nyuma y’iyo mihango yo gusezerana hakurikiyeho kwakira inshuti, imiryango ndetse n’abandi bari baje kwifatanya naba bombi muri ibi birori bari bafite, igikorwa cyabereye mu busitani bwa Hotel Sun Rise.
Tubibutse ko Niyigaba Prince asanzwe ari umunyamakuru kuri Radiyo Rubavu, akaba asanzwe amenyerewe mu biganiro bitandukanye cyane cyane ibijyanye n’imyidagaduro.
Bahereye mu murenge wa Gisenyi
Bifotoreje mu busitani bw’ikiyaga cya kivu